Kicukiro: Ubushakashatsi ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside bwagaragaje umwihariko w’akarere

Akarere ka Kicukiro kamuritse ubushakashatsi ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere.

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, bwagaragaje ko Akarere ka Kicukiro kari gatuwemo n’abayobozi bakomeye bari bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside harimo n’uwari Perezida w’igihugu wari uyoboye Leta yayiteguye.

Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, avuga ku mpamvu y’ubu bushakashatsi muri aka karere.

Yagize ati: “Dukoresha ubu bushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kicukiro, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, mbere na mbere kwari ukugirango ukuri gukomeze kujye ahagaragara, kuko umuntu ashobora kuba afite amateka mu mutwe ariko iyo ibintu bishyizwe mu nyandiko amateka akomeza kubikwa, ndetse n’abadukomokaho bakazagira aho bayavoma mu gihe abayabayemo mu buryo bwa nyabwo bazaba batagihari. Ariko ikindi cya kabiri twashakaga kugirango tuvuguruze tunabinyuze abashaka kugoreka no kuyipfobya, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa, rero tugomba kugaragaza uko kuri kwayo kugirango n’abashaka kuyipfobya babure inzira”.

Agaruka k’umwihariko w’aka karere yagize ati: “Icya gatatu ni ugukomeza kubungabunga ibimenyetso no kugaragaza umwihariko w’Akarere ka Kicukiro mu mitegurire no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi….Kicukiro ifite umwihariko nk’akarere kari gatuyemo uwari Perezida, gafite igisirikari, gafite bamwe mu bayobozi bari bakomeye mu ishyaka ryagize uruhare mu gutegura no kuyishyira mu bikorwa, birumvikana ko aho aba bayoboiz babaye ari umwihariko, ariko no kugirango tunerekane muri buri murenge, n’inde wagize uruhare rukomeye, n’inde wari uyoboye ibitero, n’inde wari uyoboye Bariyeri, ibyo byose mu gitabo twamuritse birimo”.

Prof.Mbonyintebe Deo Gratias Umushakashatsi akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi bw’akarere ka Kicukiro, avuga ko buzatuma abantu bamenya ukuri bakirinda gusubira ahabi bavuye.

Ati: “Niba twamenye icyadutandukanyije, tukaba twamenye icyatugejeje muri uyu mwobo mubi, byaduha umuyoboro wo kugirango tuve mu kuzimu tugaruke ibumuntu, twongere twubake Umunyarwanda muzima utavangura ,uharanira ukuri, uharanira iterambere ry’Igihugu,utirirwa afata ikivugo cy’amoko(…) tukubaka igihugu kidutera ishema”.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu karere ka Kicukiro, bukubiyemo amateka ya Jenoside uko yeteguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa muri buri murenge, agaragaramo kandi bamwe mu bagaragaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo abayikoze, abarokoye abahigwaga ndetse n’abari bayoboye ibyo bikorwa muri cyo gihe.

Hanamuritswe igitabo gikubiyemo amateka yihariye ya Jenoside muri Kicukiro kuva ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda gukomeza kuri Guverinoma ya Habyarimana, kikanagaragaza ikigero cy’Ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.

Ubu bushakashatsi bwari bumaze umwaka bukorwa hifashishijwe ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside, abayikoze bakemera ibyaha, n’abari mu nzego z’ubuyobozi muri cyo gihe, bukaba butagaragaza umubare nyakuri w’Abatutsi bazize Jenoside muri Kicukiro kuko hari amakuru agikusanywa kuhaba hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *