Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021 nibwo Igisirikare cya Chad cyatangaje ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora yabaye kuya 11 Mata 2021 by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye kuyobora manda ya gatandatu.
Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.
Nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.
Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.
Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.
Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.
Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari Umujenerali mu ngabo za Chad.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…