INKURU ZIDASANZWE

Perezida wa Chad Idriss Déby Itno yapfuye arashwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021 nibwo Igisirikare cya Chad cyatangaje ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora yabaye kuya 11 Mata 2021 by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye kuyobora manda ya gatandatu.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.

Nk’uko byatangajwe na BBC  dukesha iyi nkuru ivuga ko ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.

Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari Umujenerali mu ngabo za Chad.

DomaNews.rw

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago