Arsene Wenger watoje Arsenal ari mu Rwanda

Arsene Wenger wahoze ari Umutoza ikipe ya Arsenal, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF igiye kubera i Kigali.

Yitabiriye inama izabera i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2021. Iyi nama kandi izitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF igiye kubera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Arsene wenger w’imyaka 71, yabaye umutoza w’Ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’ 1996, kugeza muri 2018, ubu akaba asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.

Arsene Wenger yitabiriye Inama ya FIFA igiye kubera i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *