Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibaza impamvu Afurika iri inyuma mu mikino kandi benshi bashoboye bafite n’impano.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yaberaga i Kigali.
Ni inama ya mbere yahuje imbonankubone abagize komite nyobozi nshya ya CAF iyobowe na Dr. Patrice Motsepe, umunyemari ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo uherutse gutorerwa gusimbura Umunya Madagascar Ahmad Ahmad ku mwanya wa Perezida wa CAF.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kwibaza impamvu Afurika ihora inyuma muri siporo by’umwihariko umupira w’amaguru kandi Abanyafurika batabuze impano.
Yagize ati “Nshimishijwe no kubona aya mahirwe muri iki gihe cy’impinduka n’abayobozi bashya, ibitekerezo bishya, abato n’abakuru bose mu by’ukuri bakomeje kubaza iki kibazo no kugerageza kugisubiza, kuko iyo bigeze kuri Afurika,Afurika… Afurika iri inyuma muri byinshi kandi benshi muri mwe mubishoboye cyangwa mukwiye kuba mushoboye.. ariko kuki iteka duhora inyuma mu bintu byose harimo n’umupira w’amaguru cyangwa indi mikino? Dufite impano ndetse zishobora kuba ziruta iz’abandi ku Isi ariko kuki twitwara neza iyo tugeze ahandi hano tukitwara nabi?”
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino yagaragarije Perezida Kagame ko akurikije aho u Rwanda rugeze n’aho ruvuye mu myaka 27 ishize, Afurika na yo ishobora kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru.
Ati “Amateka yawe bwite Nyakubahwa Perezida, amateka y’iki gihugu, uburyo iki gihugu cyahindutse intangarugero bitari kuri Afurika y’Iburasirazuba cyangwa Afurika gusa, ahubwo ku Isi yose, biratwereka ko ntakidashoboka, ibintu byose birashoboka! Igikenewe ni ubushake bwo kubikora hanyuma nyine tukabikora koko. Kandi ibi ni byo Nyakubahwa Perezida Kagame mwakoze hano, ni byo mukora no muri Afurika, kandi ni byo nahoze mbwira aba bavandimwe bari hano ko ibyo ari byo dukwiye gukora dufatanyije tukabikorera Afurika n’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.”
Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe wagaragaje Perezida Paul Kagame nk’umufatanyabikorwa w’imena mu iterambere rya siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko kuri uyu mugabane.
Yagize ati “Nterwa ishema n’imyaka myinshi maze nkubona uhagarariye Afurika, utuvugira ndetse wubaka ubufatanye n’ibindi bice by’Isi. Uburyo witangira siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko ni isomo rikomeye kuri twese. Ntabwo muri wowe dufite ambasaderi gusa ahubwo twabonye umufatanyabikorwa utuvuganira mu ruhando rw’abandi bakuru b’ibihugu muri Afurika, uti tugomba gufatanya tugashyigikira umupira w’amaguru, umukino ukunzwe na benshi kurusha indi.”
Muri iyi nama kandi uwigeze kuba umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsène Wenger usigaye ashinzwe iterambere rya ruhago muri FIFA, yagaragaje uburyo umupira w’amaguru watezwa imbere kandi ukaba imbarutso y’iterambere.
Mu ngingo zasuzumirwaga muri iyi nama ya Komite nyobozi ya CAF yari iteraniye i Kigali kuva kuru uyu wa Gatandatu; harimo umushinga wa miliyari y’amadorali wo kubaka ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane, gahunda yo gutangiza amarushanwa nyafurika mu mashuri yisumbuye, kongerera ubushobozi abasifuzi, ingengabihe y’amarushanwa nyafurika yo guhera umwaka utaha kugeza muri 2024 n’ibindi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…