Bugesera :Umuco wo gutwara amagare ku bagore ubafasha mu iterambere ryabo

Mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hagaragara abagore batwara amagare bapakiye imizigo, bakayifashisha mu guhaha cyangwa bapakiye amajerekani yamazi bavuye kuvoma.

Aba bagore bavuga ko baterwa ishema no kubona batwaye amagare kuko ari kimwe mu byo batinyaga kera byakorwaga na basaza babo.

Gutwara amagare ku bagore bo mu Karere ka Bugesera byagizwe Umuco mu gihe ahenshi mu tundi turere twigihugu biba bigoye kubona umugore uzi kurinyonga bitewe nipfunwe ndetse nimyumvire barifiteho.

Aba bagore biganjemo n’abakiri abangavu bakoresha aya amagare bavuga ko byinjiye mu muco wabo, rikaba rinashyirwa mu bishyingiranwa byumukobwa ku buryo iyo ribuze umugeni ashobora no gusendwa.

Bawe muri bo bemeza ko bitewe numuco wagace baherereyemo nta mugore upfa gushyingirwa atagira igare akuye iwabo bitewe nuko ribafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bamaze kuba abagore.

Twizerimama Claudine wimyaka 23 wo muri aka karere ni umwe mu batwara igare kandi anahetse Umwana, avuga ko igare yatangiye kuritwara kera kandi rimufitiye akamaro gakomeye numuryango we.

Yagize ati:”Natangiye gutwara igare kera mfite imyaka 12 none ubu ngize imyaka 23. Iyo ndi murugo nkakenera amazi mpita nsimbuka nkajya kuvomesha igare ryange”.

Akomeza avuga ko ataritinya kuko niyo ahetse umwana aritwara.
Ati:”iyo nkeneye kujyana umwana kwa muganga nifashisha igare kuko gutega moto byangora nkarinyonga mugihe gito nkaba ngeze ku ivuriro mbega igare ni ryiza”.

Bamwe mu badatuye muri Bugesera bibaza impamvu abagabo cyangwa abasore bagiye kurongora atari bo bagura igare rikagurwa n’abagore, cyane ko iwabo abagore baterwa ipfunwe no kubonwa mu muhanda banyonga amagare, bigatuma badashishikarira no kuryiga.

Akarere ka Bugesera, ni tumwe mu duce twIntara y’iburasirazuba turangwamo amagare menshi; hari abemeza ko biterwa nuko nta misozi myinshi iba muri utu turere. Ubusanzwe aya magare ntatwarwa nabagore gusa kuko ari na ho ubona abanyonzi benshi babasore borohereza benshi gukora ingendo zihenduntse.

Twizerimana Claudine ntatinya gutwara Igare anahetse Umwana

ABAYO MINANI John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *