INKURU ZIDASANZWE

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kongera imbaraga z’umubano w’Ibihugu byombi. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, nibwo Perezida Macron yageze ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. arikumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe na Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin.

Perezida Emmanuel macron yanditse amateka yo kuba ari Umuperezida wa kabiri w’Ubufaransa, ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uruzinduko rwa Perezida Macron rukaba rwitezweho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko Ubufaransa bwakomeje gutungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

6 hours ago

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…

7 hours ago

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

9 hours ago

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…

10 hours ago

Ukraine yateye ibitero byibasiye uruganda rw’amavuta mu Burusiya

Ukraine yongeye gukora ibitero bya dorone byibasiye uruganda rutunganya amavuta rwa Ryazan imbere mu Burusiya.…

10 hours ago

As Kigali yahawe ibihano bikakaye na FIFA

Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na…

13 hours ago