Abanye Kongo bakomeje guhungira mu Rwanda aho bizeye umutekano

Abaturage bo muri Repubulika iharanira  Demokarasi ya Kongo bakomeje guhungira  mu Rwanda  aho bizeye umutekano, kubera iruka ry’Ikirunga cya Nyiragogo

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Rubavu, Abanye kongo barimo abagenda n’amaguru n’abagenda n’imodoka biganjemo abana n’abagore bakomeje kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bavuye mu gihugu cyabo bakavuga ko bahunze ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bivugwa ko cyaba kigiye kongera kuruka mu minsi mike.

Ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi mu masaha y’igitondo hari imodoka nyinshi zahaje kugira ngo zitware abagenzi bagana i Kigali no mu bindi bice zirimo iza kompanyi atwara abagenzi muri aka Karere, hari n’abandi bagiye berekeza ahitwa i Sake kuko babwiwe na Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, ubwo yasabaga abaturage kwimukira muri akogace, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

Guverineri wa gisirikare yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud,Virunga,Mujovu,Murara,Kahembe,Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse cyongeye kuruka.”

Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

Abatuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo bamaze kumva aya makuru bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake nk’uko babibwiwe  abandi benshi berekeza mu Rwanda, bakaba bahise bakirirwa ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, ni mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR niryo riri gukora imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi,naho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM, rikaba riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi mugihe zizahamara.

Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, bakaba bari gushyiramo ibikenerwa byose birimo ubwiherero,amazi n’umuriro.Inzego z’umutekano nizo zirinze inkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Kuri icyo kibuga urubyiruko rw’abakorerabushake nirwo ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

Mugihe Abanyekongo bahungira mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi, bamwe mu bahatuye nabo bafite ubwoba ndetse banahungishije imiryango yabo ahakekwa umutekano kuko imitingito ikomeje kwangiza byinshi birimo; amashuri n’amasoko amwe n’amwe akaba yarafunzwe.

Mu mugi wa rubavu hamaze iminsi hagaragara imitingito ikomeye yangiza byinshi kubera ubukana ifite, cyane ko iza buri kanya ari na byo bitera abantu ubwoba.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasabye abatuye muri metero 200 uturutse  ahari umututu kandi inzu zabo zatangiye kwangirika  kuhava, abandi baturage bagirwa inama yo kwirinda kujya mu nzu igihe hari imitingito, kimwe no kujya munsi y’ibiti cyangwa ibiraro kugirango bitabagwira.

Abanye Kongo bakomeje guhungira mu Rwanda aho bizeye umutekano
Abanye Kongo bakiriwe ku mupaka wa Rubavu aho bari kujyanwa ahateguwe ngo babanze babarurwe

ABAYO MINANI John/DomaNews

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *