Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato tumwe mu turere duhabwa amabwiriza yihariye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashizeho ingamba zihariye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato, kubera ubwandu bw’icyorezo bukomeje kwiyongera, naho Uturere 4 twahawe amabwiriza yihariye arimo kugabanya amasaha y’ingendo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kuva ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 nta urujya n’uruza ruva n’urwinjira mu Karere ka Rubavu ruzaba rwemewe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kwiyongera mu Rwanda.

Abatuye Akarere ka Rubavu bemerewe gukora ingendo kuva saa kumi za mugitondo kugera saa Moya z’umugoroba ndetse ni nako bimeze kuri Rutsiro.

Mu Mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare naho ingendo zemewe kuva saa kumi za mugitondo kugera saa moya z’umugoroba.

Imirenge yo muri Burera ni; Cyanika,Kagogo,Kinyababa,Butaro,Kivuye na Bungwe.

Mu Karere ka Nyagatare: Ni Imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi iyi myanzuro ireba Imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi ivuga ko impamvu nyamukuru yo gufata iki cyemezo ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 12 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

Minisitiri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, ibi bigahuzwa no kuba bishobora kuba byaratewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, riherutse i Goma rigatera n’imitingito kuko abaturage bahungaga batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ubwiyongere bukabije bukaba buri kugaragara cyane ku Karere ka Rubavu n’Umujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze amabwiriza yihariye muri tumwe mu turere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *