Urubyiruko rusaga 20 mu rujijo nyuma yo gukora Internship muri EYES Rwanda ngo ruzahembwa na RDB nyuma ibabwira ko itabazi

Urubyiruko rerenga 20 rumaze amezi abiri rukora imenyerezwa muri kampani yitwa EYES Rwanda, barabwiwe ko batanzwe n’Ikigo k’igihugu gishinzwe Iterambere RDB,ko ngo ari nayo izabahemba ariko nyuma y’amezi abiri bakora babwiwe ko RDB itabazi, bakavuga ko batekewe imitwe kuko uwabakoreshaga yari abizi ko nta masezerano afitanye nayo.

Aba batifuje ko amazina yabo atanganzwa bavuga ko batekerwe imitwe n’Umuyobozi wa EYES Rwanda witwa Gerard Mporananayo,kugirango bakangurire abantu kuza mu bikorwa byabo ntibahembwe kandi na bamwe muri bo bakaba baranatanze amafaranga yabo ngo binjire mo aho bishyuraga Ibihumbi icumi na bitanu(15000Frws),bizezwa ko bazageraho bakajya bahabwa inguzanyo ya Milioni ebyiri nta ngwate, na Telefone zigezweho(SMART PHONE) uko bazajya bazana abantu benshi.

Uko bahamagawe muri Kampani ya EYES Rwanda babwirwa ko babahawe na RDB, ari nayo izajya ibaha amafaranga abafasha.

Umwe muri bo yagize ati: “ Nahamagawe n’umuntu ntazi ambwira amazina yanjye ndavuga nti ni njyewe, arambaza ngo nasabye internship muri RDB?. Mubwira yego, arambwira ngo kuwa kabiri nzaze Kimisagara kuri Kigali employment service center gutangira internship ya RDB. Kuberako nari narabisabye nkirangiza kwiga Kaminuza kandi numva aho hantu hazwi,nagiyeyo mpahurira n’abandi nabo baje muri ubwo buryo. Batubwira ko tugiye gutangira Internship y’amezi atandatu ariko tuzajya duhabwa na RDB ibihumbi mirongo itanu buri kwezi yo kudufasha, ubundi natwe tukajya tuzana abantu buri wese batatu, nabo tukabashishikariza kuzana abandi batatu umwe yishyura ibihumbi 15000,ariko ngo natwe twabanje kuyatanga, ngo kuzana batatu bakwandikira ibihumbi 100, bakazajya bayaduha tugeze ku kiciro cya kane ibihumbi 400, ubundi tugakomeza kuzana abandi kugeza aho tuzemererwa guhabwa inguzanyo ya Miliyoni 2 nta ngwate tukajya kwihangira imirimo.”

Akomeza ati: “Bamwe muri twe batangiye gutanga amafaranga no gukora ubukangurambaga, abandi turayabura, ariko twari kuzayatanga twahembwe na RDB kuko bahoraga badushishikariza kubyinjiramo kugirango natwe tuzabone ayo mahirwe yo kuzabona inguzanyo”.

Undi avuga ko bifuza ubuvugizi kuko bamaze igihe cy’amezi abiri bakora,byibura bagahembwa na duke kuko batakaje igihe, bakaba baranategaga imidoka bajya mu bikorwa bya Kampani bari barasezeranye ko bazajya bahabwa amafaranga abafasha kugera muri internship na RDB, ariko nyuma ikababwira ko itabazi.

Imfashanyigisho bakoreshaga mu bukangurambaga no gutanga amahugurwa ku bashishikarijwe kwinjira mu Kimina cya EYES Rwanda

Mporananayo Gerard Umuyobozi wa EYES Rwanda avuga ko ibyo Kampani ayobora yabemereye bari batarabyuzuza, ikibazo cyabayeho  ari uko batari bari muri Sisiteme (System) ya RDB.

Ati: “Twebwe twahamagaye abantu tuziko biyandikishije muri Sisiteme ya RDB, nyuma rero twaje gusanga batarimo kubera bari bafitemo ibibazo bitandukanye, twebwe ibyo twabemereye kugirango tube twabishyura ntanakimwe tutujuje mu gihe uwakoze imenyerezwa (Intern) yujuje ibisabwa. Uwakoze ibyo twumvikanye azahembwa ariko ibibazo by’uko batari muri Sisiteme ya RBD ntabwo aritwe bireba.”

Avuga ko amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda atangwa yishyurwa amasomo batanga atari ubutekamutwe nk’uko bo babivuga.

Mporananayo Gerard Umuyobozi wa EYES Rwanda

Aba bakoze imenyerezwa muri EYES Rwanda (Professional Internship),ngo babeshywaga ko batanzwe na RDB ni Urubyiruko rwasoje Kaminuza mu mwaka wa 2019. Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bashinzwe internship muri RDB, bababwira ko ataribo baboherejeyo ndetse nta masezerano bagiranye n’iyo Kompanyi.

Mu ibaruwa DomaNews ifitiye Kopi, Umukozi ushinzwe abimenyereza imirimo muri RDB Ntambara Geoffrey, yabasubije agira ati:

“Tubandikiye tubamenyeshako Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ataricyo cyabohereje gukorera internship muri EYES Rwanda. Tukaba tubagira inama yo kwegera ubuyobozi bwayo mukumvikana uburyo bwo gukemura icyo kibazo”.

Uru rubyiruko rwari rwatangiye imenyerezwa muri EYES Rwanda kuva tariki ya 01 Mata 2021, ruvuga ko rwifuza ubuvugizi kuko ayo mezi yose bakoreraga Kampani, kandi bakaba bari bizeyeko bazajya bahabwa amafaranga abafasha buri kwezi, ibi ngo byatumye bakora uko bashoboye ngo bakore akazi bari bashinzwe, cyane ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu ibikorwa bya Kampani bwasabaga itumanaho buri munsi, kugirango bagere kuri benshi. Aha hiyongeraho amahugurwa bajyaga gutanga yabaga yateguwe na EYES Rwanda kuri Serivice batanga ku bo babaga bazanye, bakifuza ko Kampani yabakoresheje yabahembera ibyo bakoze kandi abari baratanze amafaranga yo kwinjira mu Kimina cyabo bakayasubizwa.

4 thoughts on “Urubyiruko rusaga 20 mu rujijo nyuma yo gukora Internship muri EYES Rwanda ngo ruzahembwa na RDB nyuma ibabwira ko itabazi

  • June 28, 2021 at 6:26 pm
    Permalink

    Nabagome nibishyure time irahenda amezi abiri ukorera umuntu akakwambura koko?aka ni akarengane RIB nibarenganurepe birababaje cyane

    Reply
    • July 6, 2021 at 2:47 pm
      Permalink

      Abantu bitwiikira ubushomeri buri hanze aha bagateka imitwe bagakoresha abo badafite ubushobozi bwo guhemba, bage bakurikiranwa pe, ntabwo baba bazi imbaraga umuntu atakaza ngo akore ahazi neza arko bikarangira yambuwe. Aba bashyikirizwe inzego zibishinzwe Abana b’u Rwanda bishyurwe rwose. Nizereko babigejeje muri RIB na Mifotra.

      Reply
      • July 6, 2021 at 2:54 pm
        Permalink

        Arikose hari Abantu babaye bate kweri ubu iyo ubeshya abantu bagakora amezi angana gutyo koko ubizi ko uri kubakoreshereza ubusa wumva hari iterambere uzageraho?
        Ikindi, ko aboherejwe na RDB gukora internship ariyo ibihamagarira ikabohereza kuki Company yabakoresheje mutoherejwe na RDB mukabyemera?. Gusa ndakeka hari itegeko rihana uwiyitiriye urwego uyu nawe ryamufata rwose, RIB ibibafashemo.

        Reply
  • June 29, 2021 at 7:33 pm
    Permalink

    Aba ba bihemu nibakurikiranwe bareke kurya utwabandi! Wenda bizatuma nubutekamutwe bwa pyramid bugabanuka.
    Ikindi abakoreshejwe bushyurwe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *