Gatenga: Gaz yaturikiye mu nzu ikomeretsa umuntu umwe

Ku gicamunsi cyo kuri ki cyumweru Gaz yaturikiye mu nzu y’umuturage mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro ikomeretsa umwana w’umukobwa kubw’amahirwe nta wahasize ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Sabaganga, kuri ki cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021 ahagana saacyenda n’igice.

Iyi Gaz yaturikanye umukobwa w’imyaka 23 ukora muri uru rugo ubwo yageragezaga kuyicana ngo ayitekeho, Nkorerimana Jean Damascene wari hafi y’uwo Gaz yaturikanye yatangarije Umunyamakuru wa DomaNews ko yamukomerekeje ku bibero no ku maboko.

Yagize ati: “Yayakije ngo ayicane ubundi hazamuka umwotsi, ayifunze iranga ahubwo Gaz irazamuka ihita yaka, yahiye ibibero no ku maboko bamujyanye kwa muganga habaye umukara”.

Mukanyarwaya Donatha nyiri urugo rwaturikiyemo Gaz, avuga ko aribwo baribavuye kuyigura kandi yari yuzuye.

Ati: ” Yaravuye kuyizana yuzuye, ituritse ari kiyicana ngo ayikoreshe, twagerageje kwitabara baratubwira ngo dutose ibiringiti dushyireho ariko ntibyagira icyo bitanga”.

Nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye ubwo banageragezaga kwirwanaho banahamagaye Police Ishami rishinzwe ubutabazi bw’inkongi z’umuriro baza kubatabara bazimya uwari usigaye mu nzu, uwakomerekejwe na Gaz akaba yajyanwe kwa muganga kugirango avurwe.

Iyi Gaz yaturikiye mu gikoni, yangije bimwe mu bikoresho bakoreshaga, harimo ameza yo mu gikoni, n’ibindi byoroheje nk’uko abo muri uru rugo batangaje. Aho bavugako nta bikoresho byinshi bari basanzwe babikamo uretse ibigiye gukoreshwa muri ako kanya.

Aho Gaz yaturikiye umuriro wari wafunze umuryango w’Inzu
Ishami rya Police rishinzwe Ubutabazi bw’Inkongi y’umuriro bahise batabara
Imodoka izimya ikongi y’Umuriro yahise itabara

Ibikoresho byari biri mu Gikoni byose byangijwe n’inkongi y’umuriro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *