UBUZIMA

Kurwanya no gutsinda COVID-19 ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora -Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, no kubahiriza amabwiriza kurusha uko byakorwaga mbere.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 04 Nyakanga 2021, Perezida Kagame yagarutse ku cyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri yi minsi, asaba abaturage gukaza ubwirinzi kuruta uko babikoraga.

Yagize ati: “Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo kwibohora uko bisanzwe, ninayompamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa COVID muri ki gihe. Ubu ningombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwira rya COVID-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda. Turashakako Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura, akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi  no kwihangira Imirimo, ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda  n’imibereho myiza bigomba gukomeza kandi bikihuta”.

Aha yakomeje avuga ko kurwanya no gutsinda iki cyorezo ari imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora.

Ati: “Kurwanya no gutsinda COVID-19  ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora.”

Umukuru w’Igihugu yijeje Abanyarwanda ko muriyi minsi hagiye kuboneka izindi Nkigo za COVID-19, bikazatuma abaturage bakomeza kubona ubwirinzi b’umubiri. Zizakomeza gutangwa hagendewe ku barusha abandi ibyago byo kwandura iki cyorezo.

Yanashimangiye ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo rwubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’indi miti, bikazagabanya guhora hategerejwe imiti ituruka hanze y’Igihugu itabonekera igihe cyangwa igatangwa hagendewe ku zindi nyungu n’ubwo bisaba igihe. Gusa buriwese yasabwe kugira uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere kugirango hagabanuke ibyago byo kwandura iyi Virusi yandurira mu mwuka.

Ni ku ncuro ya kabiri u Rwanda rwizihije Umunsi wo kwibohora mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyinjiye mu gihugu kuva muri Werurwe 2020. Iyi sabukuru y’imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye, ikaba yahuriranye n’ubwiyongere bukabije bw’abandura iki cyorezo ku mibare yo hejuru, aho abafite ubwandu bwa Corona Virusi mu Rwanda bamaze kugera ku 13,625 abishwe nayo ni 465. Mu gihe abacyanduye bose hamwe kuva cyagera mu Gihugu ari 41,696. Abamaze gukingirwa ni 391,888.

Perezida wa Repubulika yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 birenze uko babikoraga

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago