Ku mugoroba wo kuriki Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, nibwo Umuhanzi Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kubana, Ibirori byabaye mu ibanga cyane kuko nta bantu benshi bari bahari cyane ko bitanemwe kubera COVID-19.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo uyu muhango wabaye , aho uyu Muhanzi umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda yambikaga impeta uyu mukunziwe amusaba kuzamubera umugore bimaze kumenyekana nko Gutera Ivi.
Uyu mukobwa bagiye kubana, azwi nka Clarisse, ntabwo amenyerewe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.
Gusa bivugwa ko batamaranye igihe kinini bakundana kuko n’Inshuti za hafi z’uyu muhanzi zimumenye vuba.
Mico The Best amaze kubaka izina mu Muziki Nyarwanda aho agenda asohora indirimbo zikurikirwa na benshi ariko ntizivugweho rumwe kubera amagambo aba azirimo. murizo twavuga, Ubunyunyusi yauriyemo na Riderman, Igare, Umunamba, n’Amabiya aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.
Akaba afashe umwanzuro wo gupanga kubana na Clarisse nyuma yuko amaze igihe kinini mu ruhando rw’Umuziki Nyarwanda.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…