INKURU ZIDASANZWE

Nyagatare: Umuturage yapfiriye mu musarane wa metero icyenda akorera 3000Frws

Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane akorera igihembo cy’amafaranga  3,000 yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.

Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam, avuga ko Hafashimana Sylvestre n’abandi bari mu itsinda, barisoje uwitwa Mutimukeye ajya mu kwiherera mu musarane wa Manantirenganya Athanase, ibyangombwa bye bigwamo.

Manirafasha ngo yamubwiye ko yabimukuriramo akamuhemba undi arabyemera birangira agiyemo ntiyabasha kuvamo.

Avugana na Kigali Today dukesha iyi nkuru,  yagize Ati “Mutimukeye yagiye mu bwiherero atamo ibyangombwa birimo Perimi, Irangamuntu, ikarita za ‘Tap and go’ n’ibindi. Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3,000 Frs, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane”.

Rutayisire akomeza avuga ko akigeramo hasi, kuko umusarane ari bwo wari ugitangira gukoreshwa yakomezaga kuvugana n’abo hejuru ariko bigera aho bumva atangiye guhirita bikekwa ko yabuze umwuka.

Avuga ko bashakishije abamukuramo ariko birananirana akurwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.

Umusarane yaguyemo ureshya na metero icyenda z’ubujyakuzimu, hakaba hategerejwe ko RIB itanga icyemezo cyo kuwushyingura.

Umuturage yagiye mu musarane wa metero icyenda akorera 3000Frws apfiramo

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago