Rutsiro: Umugabo yakubise mugenzi we Ifuni ahita apfa

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro yishe mugenzi we amukubise ifuni mu mutwe.

Ibi byabaye ahagana saa Mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021.

Abaturage babibonye bavuze ko uwo mugabo w’imyaka 30 yakubise agafuni mu mutwe uwitwa Semajeri Théoneste w’imyaka 47, ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Nkusi Pontien, yavuze ko uwabikoze asa naho afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Ntituramenya icyo yamuhoye kubera ko umuturage witwa Nshimiyimana Javan avuga ko yamubonye yiruka inyuma ya nyakwigendera afite ifuni akayimukubita mu mutwe, akagwa hasi ndetse agakomeza kuyimukubita kugeza apfuye.’’

Yakomeje avuga ko bageze aho yamwiciye bagasanga ukekwa ahagaze hejuru y’imodoka afite ifuni yakoresheje amwica. Kandi ko yaje kumanuka arafatwa nyuma yo kubona akikijwe n’abaturage benshi ndetse na Polisi.

Nkusi yavuze ko uwakoze icyaha acyemera ndetse akavuga ko yamwishe amuhoye ubusa.

Ati “Urebye uko ameze, asa n’aho afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa akaba akoresha ibiyobyabwenge. Kuri ubu ukurikiranweho icyaha yafashwe afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.’’

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *