“Wirukanye umwijima umucyo watashye mu mutima wanjye” Umutoma Clarisse Karasira yateye umukunzi we

Umuhanzikazi Clarisse Karasira  uherutse ku rushinga  yifashishije amagambo yo mu ndirimbo “Zuba ryanjye” y’Umuhanzi Sebanani Andrea atera imitoma umukunzi we Dejoie Sylvain  Ifashabayo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clarisse Karasira yagaragaje ifoto arikumwe n’umukunzi we ayiherekeresha amagambo agira ati: “Wirukanye umwijima umucyo watashye mu mutima wanjye. Uragahore uri Mutijima,inseko yawe iragahore icyeye”.

Aya magambo akaba yumvikana mu ndirimbo “Zuba ryanjye” y’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere watabarutse Sebanani Andre.

Tariki ya 01 Gicurasi 2021, nibwo Umuhanzi w’umunyarwandakazi Clarisse Karasira yasezeranye n’umukunziwe  Ifashabayo Sylvain Dejoie   imbere y’Imana nyuma y’uko bari bamaze igihe gito basezeranye mu mategeko.

Ubukwe bwabo bwabereye mu rusengero rwa Christian Life Essambly Embassy ruherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Uru rugo rukaba rugaragara mu miryango iri mu munyenga w’urukundo kubera ibyo buriwese agenda atangaza kuri mugenzi we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.

Ubwo Clarisse Karasira yasezeranaga n’Umukunzi we kubana akaramata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *