IMIKINO

Abafana ba Rayon Sports bakoze igisa n’imyigaragambyo

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babyukiye ku biro byayo, bakora ibisa n’imyigaragambyo basaba kuganira n’ubuyobozi ku bigaragara nk’ibibazo biri muri yi Kipe bavuga ko biyisubiza inyuma.

Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere,nibwo bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageze  ku biro byayo biri ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Ago Komite Nyobozi ya Rayon Sports yariri mu nama igamije kwiga ku mibereho y’ikipe n’uburyo hazagurwa abakinnyi bashya.

Aba barimo abasanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Kabulimbo, Nkundamatch, Nyamasheke, Grace, Cyumba na Sarpong.

Bavuze ko bashakaga kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo bubasobanurire icyo bugiye gukora kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha w’imikino.

Umwe yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza Rayon Sports twahoranye.”

Bavuze ko bandikiye Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, bamusaba umwanya wo kuganira na we ntiyabasubiza ndetse bamuhamagaye ntiyabitaba, bahitamo kumutegerereza hanze.

Rwarutabura yavuze ko bafite agahinda kuko ikipe yabo ikomeje kujya mu marembera.

Ati “Nka twe aba-hooligan, abafana bakuru, turarambiwe. Nta mukinnyi dufite n’uwo tubonye baramujyanya, ntituzi niba bashaka kugira ikipe cyangwa Arsenal.”

Nkundamatch na bagenzi be, bavuze ko batagihabwa agaciro nk’abafana ku buryo magingo aya badafite ubahagarariye bashobora gutuma ku buyobozi, bakaba bahisemo kujya kubwirebera.

Yasabye ko Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, yakwegura niba adashoboye kuyiyobora uko bikwiye.

Ati “Niba adashoboye Rayon Sports ayirekure, umuyobozi ukwiriye ayobore Rayon Sports.”

Malaika yagize ati “Nanjye nayiyobora, none se waza mu Rayon Sports ngo ntacyo uzayimarira, n’amafaranga dutanze ngo tugure abakinnyi na yo tukayaburira irengero, ibyo ni ibiki?”

Mugenzi wabo, na we yunzemo agira ati “Niba nta bushobozi afite natange Rayon Sports, ayihe abafite ubwo bushobozi. Twageze hano saa mbiri, twamuhamagaye ntiyitabye, twamwandikiye. Niba adashobora kuduha umwanya ni perezida ki?”

Ahagana saa sita, Polisi y’Igihugu yageze ahari aba bafana, bamwe bahita bagenda mu gihe abarimo Nkundamatch na Malaika bafashijwe kubonana n’Umuyobozi wa Rayon Sports.

Ibi byabaye mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kutishimira uburyo itakazamo abakinnyi, aho nyuma ya Mugisha Gilbert waguzwe na APR FC, bivugwa ko na Nishimwe Blaise ashobora gukurikiraho.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rayon Sports ntizasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, ni nyuma y’uko yabaye iya gatandatu muri Shampiyona ya 2020/21 yasojwe muri Kamena uyu mwaka.

Kuri ubu, Rayon Sports ntirigaragaza ku isoko ry’abakinnyi nubwo iheruka gusinyisha umutoza Masudi Djuma.

Abakinnyi bamaze kumvikana na yo barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mico Justin, Habumugisha François ‘Master’ na Byumvuhore Trésor.

Aba bafana bahuriye ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura aho bifuzaga guhura n’Umuyobozi wayo

DomaNews.rw

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago