IMIKINO

Abafana ba Rayon Sports bakoze igisa n’imyigaragambyo

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babyukiye ku biro byayo, bakora ibisa n’imyigaragambyo basaba kuganira n’ubuyobozi ku bigaragara nk’ibibazo biri muri yi Kipe bavuga ko biyisubiza inyuma.

Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere,nibwo bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageze  ku biro byayo biri ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Ago Komite Nyobozi ya Rayon Sports yariri mu nama igamije kwiga ku mibereho y’ikipe n’uburyo hazagurwa abakinnyi bashya.

Aba barimo abasanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Kabulimbo, Nkundamatch, Nyamasheke, Grace, Cyumba na Sarpong.

Bavuze ko bashakaga kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo bubasobanurire icyo bugiye gukora kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha w’imikino.

Umwe yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza Rayon Sports twahoranye.”

Bavuze ko bandikiye Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, bamusaba umwanya wo kuganira na we ntiyabasubiza ndetse bamuhamagaye ntiyabitaba, bahitamo kumutegerereza hanze.

Rwarutabura yavuze ko bafite agahinda kuko ikipe yabo ikomeje kujya mu marembera.

Ati “Nka twe aba-hooligan, abafana bakuru, turarambiwe. Nta mukinnyi dufite n’uwo tubonye baramujyanya, ntituzi niba bashaka kugira ikipe cyangwa Arsenal.”

Nkundamatch na bagenzi be, bavuze ko batagihabwa agaciro nk’abafana ku buryo magingo aya badafite ubahagarariye bashobora gutuma ku buyobozi, bakaba bahisemo kujya kubwirebera.

Yasabye ko Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, yakwegura niba adashoboye kuyiyobora uko bikwiye.

Ati “Niba adashoboye Rayon Sports ayirekure, umuyobozi ukwiriye ayobore Rayon Sports.”

Malaika yagize ati “Nanjye nayiyobora, none se waza mu Rayon Sports ngo ntacyo uzayimarira, n’amafaranga dutanze ngo tugure abakinnyi na yo tukayaburira irengero, ibyo ni ibiki?”

Mugenzi wabo, na we yunzemo agira ati “Niba nta bushobozi afite natange Rayon Sports, ayihe abafite ubwo bushobozi. Twageze hano saa mbiri, twamuhamagaye ntiyitabye, twamwandikiye. Niba adashobora kuduha umwanya ni perezida ki?”

Ahagana saa sita, Polisi y’Igihugu yageze ahari aba bafana, bamwe bahita bagenda mu gihe abarimo Nkundamatch na Malaika bafashijwe kubonana n’Umuyobozi wa Rayon Sports.

Ibi byabaye mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kutishimira uburyo itakazamo abakinnyi, aho nyuma ya Mugisha Gilbert waguzwe na APR FC, bivugwa ko na Nishimwe Blaise ashobora gukurikiraho.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rayon Sports ntizasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, ni nyuma y’uko yabaye iya gatandatu muri Shampiyona ya 2020/21 yasojwe muri Kamena uyu mwaka.

Kuri ubu, Rayon Sports ntirigaragaza ku isoko ry’abakinnyi nubwo iheruka gusinyisha umutoza Masudi Djuma.

Abakinnyi bamaze kumvikana na yo barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mico Justin, Habumugisha François ‘Master’ na Byumvuhore Trésor.

Aba bafana bahuriye ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura aho bifuzaga guhura n’Umuyobozi wayo

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago