Guverinoma y’u Rwanda na Tanzania zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yitezweho kongera imikoranire y’impande zombi mu nzego z’abinjira n’abasohoka, ikoranabuhanga, uburezi n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Ni amasezerano yasinyiwe imbere ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Amasezerano ya mbere yasinywe ni ay’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.
Andi masezerano atatu yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania Liberata Mulamula.
Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye na Tanzania byinshi birenze umupaka, kuko umubano wabyo n’icyerekezo bigamije iterambere ry’abaturage, byakomeje kuba umusingi w’umubano bifitanye.
Ati “Bijyanye n’isinywa ry’aya masezerano twizeye ko uru ruzinduko rugomba kubyara umusaruro kandi rugatanga umurongo mushya ku bufatanye bw’ibihugu byacu.”
“Ibi kandi birongerera imbaraga imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo n’ishoramari bitanga inyungu ku mpande zombi, by’umwihariko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi, ibijyanye no gutunganya amata, n’uburyo buteye imbere bujyanye no gukoresha ibyambu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bo muri Tanzania mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kurenzaho, mu kwihutisha imbaraga z’ibihugu mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko imbogamizi akarere gafite zakemurwa n’uko ibihguu byishyize hamwe, bikabyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.
Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rwabaye hafi Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli wahoze ayobora icyo gihugu.
Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame bibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ubuvandimwe, n’inzego z’ubucuruzi.
Ibyo bikajyana n’uburyo bwo koroshya urujya n’uruza cyane cyane ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.
Perezida Suluhu yavuze ko biyemeje kuzamura umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi haba mu bucuruzi n’izindi nzego, ariko hari n’izindi bagomba kongeramo imbaraga kandi zatanga inyungu ku mpande z’ibihugu byombi.
Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Suluhu yerekeje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kigali ku gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 250.000.
Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko azasura icyanya y’inganda cya Masoro. Ni igice kibarizwamo inganda nka AZAM itunganya ifu y’ibigori n’imitobe, rukomoka muri Tanzania.
Izindi nganda biteganywa ko azasura harimo Inyange, Mara Phones na Volkswagen.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…