Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatesheje agaciro icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare wari washyize kamwe mu Tugari two muri uyu Murenge muri gahunda ya Guma mu Rugo, buvuga ko uwafashe kiriya cyemezo atabifitiye ububasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave yafashe icyemezo cyo gushyira abaturage bo mu Kagari ka Gatare muri Guma mu Rugo ngo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Mu itangazo ryanditswe neza cyane ririho n’ibirango by’inzego za Leta mu Ntara y’Amajyepfo, uriya muyobozi yari yarisohoye rivuga ko ari iryo gushyira muri Guma mu Rugo akagari ka Gatare.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave ryavugaga ko ziriya ngamba zigomba kubahirizwa guhera uyu munsi tariki 04 Kanama 2021.
Ryavugaga ko “(a) Ingendo ziva cyangwa zinjira mu Kagari ka Gatare zibujijwe, (b) abaturage b’Akagari ka Gatare barasabwa kuguma mu rugo, (c) imodoka, moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi mu Kagari ka Gatare, (d) Abaturage bose barasabwa gukorera mu rugo…”
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…