Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatesheje agaciro icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare wari washyize kamwe mu Tugari two muri uyu Murenge muri gahunda ya Guma mu Rugo, buvuga ko uwafashe kiriya cyemezo atabifitiye ububasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave yafashe icyemezo cyo gushyira abaturage bo mu Kagari ka Gatare muri Guma mu Rugo ngo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Mu itangazo ryanditswe neza cyane ririho n’ibirango by’inzego za Leta mu Ntara y’Amajyepfo, uriya muyobozi yari yarisohoye rivuga ko ari iryo gushyira muri Guma mu Rugo akagari ka Gatare.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave ryavugaga ko ziriya ngamba zigomba kubahirizwa guhera uyu munsi tariki 04 Kanama 2021.
Ryavugaga ko “(a) Ingendo ziva cyangwa zinjira mu Kagari ka Gatare zibujijwe, (b) abaturage b’Akagari ka Gatare barasabwa kuguma mu rugo, (c) imodoka, moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi mu Kagari ka Gatare, (d) Abaturage bose barasabwa gukorera mu rugo…”
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…