INKURU ZIDASANZWE

Abapolisi bahawe ikiruhuko cy’izabukuru basezeweho mu cyubahiro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Muri uyu muhango kandi hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bane, ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 102, abapolisi bato 80 n’abandi 24 batashye kubera impamvu z’uburwayi n’abasubijwe mu buzima busanzwe kubera impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko.

Mu ijambo rya Minisitiri Busingye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo bikaba bitumye basezererwa mu buryo bwiyubashye.

Minisitiri Busingye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo

Yagize ati”Bamwe muri mwe bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse baba mu bashinze iki gipolisi cy’umwuga. Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo rwanyu, mu gaciro, ubumwe, amahoro n’umutekano mwarwaniraga. Ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusanzu wa buri muntu muri mwe muri iyi nzira yo kubohora Igihugu, kandi urwo rugamba ruracyakomeza. Mwakoreye Igihugu gishima.”

Yakomeje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero aho bazaba bari hose, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

Ati”Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero aho muzaba muri, aho mutemberera, aho musengera ndetse n’aho mujyana abana banyu ku mashuri. Muzabe ba ambasaderi kandi mukomeze gukorera Igihugu cyanyu mufatanije n’abandi baturage musanze.”

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abaturarwanda baryama bagasinzira neza bakumva batuje kubera abapolisi bakora amanywa n’ijoro. Yavuze ko ibi ari igipimo cyiza cy’icyizere abaturarwanda bafitiye Polisi y’u Rwanda. Yaboneyeho gushima uruhare Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 binyuze mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hanatangwa ubutumwa bwo kukirinda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira uruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga ndetse no gushimangira ituze n’umutekano w’Igihugu.

Ati” Umurava n’urukundo mwagaragarije Igihugu cyanyu bizakomeza kwibukwa kandi ibyo mwaharaniye bizakomeza gusigasirwa n’abandi bapolisi musize inyuma.”

IGP Munyuza yakomeje abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo wazongera gukenerwa igihe icyo aricyo cyose. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyo baharaniye kandi bakanabigeraho, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro no kwiyubaha byari bisanzwe bibaranga mu kazi kabo.

IGP Dan Munyuza yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku ruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga

ACP (Rtd) Anthony Kulamba, wavuze mu izina ry’abapolisi bagiye mu kirihuko cy’izabukuru yashimiye umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yavuze ko we na bagenzi be bishimira kuba barakoreye Igihugu cyabo kugeza ubwo bakorewe umuhango wo kubasezera mu buryo bw’icyubahiro. Avuga ko basezerewe mu kazi bakoraga ka gipolisi ariko bazakomeza gukorera Igihugu bafatanije n’abandi bayobozi b’Igihugu ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

ACP (Rtd) Anthony Kulamba yavuze ko nubwo basezerewe mu kazi k’Igipolisi bazakomeza gukorera Igihugu

Source: RNP

DomaNews.rw

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

9 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

9 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago