WHO yahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryatangaje ko ryahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen azifashishwa cyane mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bakeneye kunganirwa mu guhumeka.

Ishami ry’uyu muryango mu Rwanda ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryihuse ryakozwe ku bukenerwe bw’umwuka, bukomeza kwiyongera cyane mu bigo bivurirwamo abanduye COVID-19.

Rikomeza riti “Bizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19 barembye.”

Ayo macupa n’ibikoresho bijyana nayo byahawe u Rwanda bifite agaciro ka $112,806 nk’uko WHO Rwanda yabitangaje, ni ukuvuga asaga miliyoni 113 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yashimiye WHO mu Rwanda, ku nkunga yatanze.

Iyi nkunga Yakiriwe mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kimwe n’abantu baremba biyongereye cyane, bitewe na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ubwo ubwandu bushya bwatangiraga kuzamuka cyane muri Kamena 2021, umwuka uhabwa indembe za COVID-19 wikubye inshuro 10 ugereranyije n’uwakoreshwaga uko kwezi kugitangira.

Mu kwezi gushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo umwuka uhabwa indembe wari ukiboneka mu buryo buhagije, harimo kongerwa imbaraga binyuze mu kugura imashini nshya.

Yagize ati “Uko abarwayi biyongera birasaba umwuka mwinshi, mu bihe bishize twaguze imashini nyinshi zigera muri 26 zifite ubushobozi bwo gutanga litiro 2000 ku isaha.”

Icyo gihe yavugaga ko icumi zamaze kuhagera, naho icumi ziri mu nzira.

Yakomeje ati “Bizongera ubwo bushobozi bwo kuba twafasha abantu benshi cyane bakeneye umwuka. Nibyo uko ubwandu bwiyongera abaremba bariyongera, abakenera ubufasha bw’umwuka n’ibindi byo kwa muganga bariyongera.”

Imibare yo ku wa 9 Kanama 2021 igaragaza ko abantu bashya bagiye mu bitaro bari 13, mu gihe abagiyemo mu minsi irindwi ishize ari 120, barimo 46 barembye.

Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize kiriya cyorezo ni 898, barimo 67 bapfuye mu minsi irindwi ishize.

Muri rusange abamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda ni 76,645 barimo 62,116 bakize.

WHO yahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *