Iyi modoka iri mu bwoko bw’imodoka nini zambukiranya imipaka zitwaye ibicuruzwa, yibwe muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka yibwa umushoramari witwa André Hennekom iza gufatirwa mu Rwanda muri Gicurasi 2021.
Umukozi wa RIB, Zingiro Jean Bosco, yavuze ko imodoka yibwe mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo iza gukurikiranwa na Polisi Mpuzamahanga aho bayishyize mu ikoranabuhanga ku buryo n’izindi nzego zo mu bihugu bya Afurika zibimenya.
Ati “Imodoka yaje kuza iturutse Tanzania ifite umuzigo ijya Congo igeze hano ni bwo yafashwe, igifatwa twamenyesheje Polisi Mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo ari na we twayishyikirije.”
Zingiro yavuze ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga ku mipaka yarwo rishobora kugaragaza umuntu ushakishwa na Polisi Mpuzamahanga cyangwa rikerekana imodoka n’ibindi bintugu byibwe ahandi bikagezwa ku mipaka y’u Rwanda.
Umupolisi waturutse muri Afurika y’Epfo witabiriye iki gikorwa witwa Matome Peter Mmamorobela, yavuze ko yanyuzwe no kugera mu Rwanda bwa mbere kandi ko yishimira akazi keza kakozwe na RIB n’uburyo yamwakiriye.
Yavuze ko umubano hagati ya Polisi mpuzamahanga ya Kigali n’iya Pretolia umeze neza.
Yakomeje ati “Buri kimwe cyose kimeze neza turishimira akazi kakozwe kose n’uburyo batumenyesheje bakimara gufata iyi modoka. Ubu twemeranyijwe ko iyi modoka igiye gusubira Tanzania igakomeza kugera muri Afurika y’Epfo.”
RIB yagiriye inama Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’imodoka kujya babanza kwitondera iyo bagiye kugura bakabanza kuyishakishaho amakuru ngo kuko hari ubwo iba yarakoreshejwe ibyaha igashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uwayigura yayifatanwa.