RIB yafunze umukozi wa REG ukekwaho kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG rya Kabeza  mu Mujyi wa Kigali  akekwaho kwaka ruswa.

RIB ibinyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wagatatu tariki 08 Nzeri 2021, yagize iti: “RIB yafunze Munyabugingo Charles, umuyobozi w’ishami rya sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) rya Kabeza, akaba akurikiranweho kwaka ruswa umukiliya kugirango amuhe serivisi”.

Yakomeje ivuga ko ucyekwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Bivugwa ko uyu muyobozi wa REG Ishami rya Kabeza yafatiwe mu cyuho  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021 yakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200, 000frw).

RIB kandi irashimira abatanze amakuru kugirango ucyekwa afatwe inakangurira n’abandi bose gukomeza kuyitungira agatoki abafite uwo muco mubi wo kwaka ruswa nk’ikiguzi kugirango bahe serivisi abantu bayifitiye uburenganzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *