INKURU ZIDASANZWE

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes uvugwaho gusebya igihugu yiyirukanye mu Itangazamakuru

Nkuzi Uwimana Agnes Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Igitangazamakuru Umurabyo gifite na Shene ikorera kuri Youtube, yasubije ikarita y’Itangazamakuru y’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC.

Uyu mu nyamakuru yatanze karita yamurangaga nk’Umunyamakuru  kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri 2021, mu ibaruya yandikiye RMC, Agnes yavuze ko atanze Ikarita yari yarahawe tariki 02 Kanama 2021, akaba ayisubije tariki ya 13 Nzeri 2021. Muri iyi baruwa ntabwo yagaragaje impamvu nyamukuru yatumye ayisubiza urwego rwayimuhawe nk’ikarita igaragaza abanyamakuru bakorera mu Rwanda bahabwa na RMC.

Nkusi Uwimana Agnes yabwiye DomaNews ko gusubiza Ikarita ya RMC atasezeye Itangazamakuru, kuko ngo atariyo ituma akora akazi ke.

Yagize ati: “Nanze ko bahora bancuragiza bambaza byinshi ndayibasubiza, abantu bajya kuguha ikarita bakabanza kugukoresha inama, hari ibyo twari twasezeranye mbere y’uko bayimpa. Bantumiye ngo nitabe ariko sinabitabye  nabakemuriye ikibazo mbasubiza Ikarita yabo ntabwo nshaka kuzongera ku vugana nabo.”

Yakomeje avuga ko atahagaze gukoresha Youtube ye kuko RMC nta bubasha ifite bwo kubuza umuntu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati:”Youtube yo nta bubasha bafite bwo kuyicunga,nzakomeza nyikore ntawuzambuza gukoresha Imbuga nkoranyambaga.”

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga wa RMC, avuga ko Agnes yatanze Ikarita ku bushake bwe kuko yashatse kwitandukanya n’umwga w’Itangazamakuru.

Yagize ati:”Ikarita twebwe turayitanga tukayikwambura igihe hari impamvu, niwe wayitangiye ku bushake bwe. Itegeko ry’itangazamakuru rivuga ko Umunyamakuru agomba kuba afite Accreditation (Ikimuranga) y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, niba yayisubije bivuzeko yitandukanyije n’Umwuga w’itangazamakuru,ibyo yakora byose yabikora nkawe ntabwo yabikora nk’Umunyamakuru. Ubu ntabwo tumuzi nk’Umunyamakuru, ubwo nakora nkawe araba ari kubeshya abantu aho hakurikizwa amategeko”.

Nkusi Uwimana Agnes asanzwe ari umunyamakuru akaba afite na Shene ikorera kuri Youtube, izwi nk’Umurabyo TV bivugwa ko ngo ariyo akoresha asakaza ibiganiro bisebya Igihugu, uyu kandi yanavuzwe mu rubanza rwa Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN. Uregwa ko umutwe w’ingabo ze wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

Aha byavuzwe ko hari amafaranga byagaragaye ko yavuye kuri Konti ya Rusesabagina yoherezwaga kuri Agnes nk’Umufatanyabikorwa wabo waruri imbere mu gihugu.

Rusesabagina Paul akaba areganwa n’abandi bagera kuri 19, bakurikiranweho ibyaha birimo no kugaba ibitero mu Rwanda ndetse bikica abaturage. Urubanza rwabo rukaba ruzasomwa muri uku kwezi kwa Nzeri.

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes uvugwaho gusebya igihugu yiyirukanye mu Itangazamakuru

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago