URUBYIRUKO

Kigali: Bamwe mu baturage bashimira uruhare rw’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya COVID-19

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali basanga Urubyiruko rw’abakorerabushake rwarabaye igisubizo mu gufasha abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bibutsa kubahiriza amabwiriza.

Tuyisenge Marie Rose wo mu Murenge wa Remera,avuga ko uretse no kuba uru rubyiruko  rubibutsa gukaraba no kuba nk’iyo bibagiwe gusiga intera hagati yabo ariko banabafasha kubayobora bigatuma bahabwa serivisi nziza.

Agira ati:”Nk’ubu naje kwivuza, iyo wazaga mbere hari igihe waburaga uwo ubaza aho serivisi ushaka itangirwa ariko naje mu gitondo ndamubaza aranyobora none ubu ndatashye kandi mbere washoboraga no kuba wakwirirwa kwa muganga”.

Izabayo Alphonse nawe ni umuturage wo mujyi wa Kigali asanga uru rubyiruko rwarabafashije cyane.

Ati:” Dukunda kwibagirwa nko gukaraba intoki, guhana intera ariko usanga iyo bitubayeho abakorerabushake badufasha bakatwibutsa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Yongeraho ko hari nk’igihe baba badafite amakuru ahagije kuri COVID-19 ugasanga abakorerabushake bari kubasobanurira bikabafasha cyane, gusa akavuga ko asanga umubare w’uru rubyiruko wakagombye kongerwa kuko ngo usanga hari igihe baba bake bigatuma serivisi batanga zitihuta neza.

Aba bazwi nk’urubyiruko rw’Abakorerabushake bavuga ko ikibafasha gushimirwa n’abaturage ari indangagaciro zibaranga.

Olive Mwubahimana , ukorera Kimironko avuga ko icyo bakora ari ukunoza akazi kabo.

Agira ati:”Tugenda tubafasha kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera ariko tunahuriramo n’imbogamizi zo guhura n’abantu bafite imyumvire igoranye aho rimwe na rimwe ubabwira ntibihutire kumva vuba, turasaba ubuyobozi gukomeza kwigisha abaturage biciye mu itanagazamakuru”.

Simpunga Athanase umwe mu bakorera muri Kimironko avuga ko bafite kirazira n’indangaciro zo kwiyubaha ari nazo zibafasha kubahwa n’abo baha izi serivisi.

Agira ati:”Twitanga mu mvura tukitanga ku zuba kugira ngo dutange serivisi nziza ku gihugu n’abaturage, nta kindi tubikesha uretse indangagaciro zituranga zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubusambanyi no kugira isuku”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bavuga ko uru rubyiruko rubafasha mu gutambutsa neza ubutumwa na serivisi zigana ku muturage.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera  Batamugira Leonidas avuga ko kuva covid-19 yagera mu Rwanda, abakorerabushake babafashije kwakira abarwayi no  kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, bakaraba intoki, birinda kwegerana ariko akifuza ko umubare wabo wakongerwa kugirango bagere ku baturage benshi.

Ati:”Biramutse bibaye ngombwa aba bakorerabushake bakomeza ubu bukangurambaga kuzageza COVID-19 icitse burundu, ndetse bakongerwa kubera ko badakwira ahantu hose, umubare wabo uracyari muke kugira ngo umuturage ajijuke kandi yubahirize amabwiriza yo kwirinda covid-19 nk’uko bikwiriye”.

Mahoro Niyingabira Julien uhagarariye ishami ry’itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima, ashimira umusanzu w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake.

Yagize ati:”Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda twabaye nk’abatewe, nta kindi cyari gikenewe uretse guhaguruka twese tukayirwanya, urubyiruko rw’abakorerabushake ni bamwe mu bashimirwa uruhare rwabo rukomeye bagaragaje mu kurwanya no guhangana n’ikwirakwira ryayo  mu Rwanda.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali, imibare yo mu kwezi kwa 2 uyu mwaka wa 2021 igaragaza ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari ibihumbi 43000, bose bakora ibikorwa byo kwigisha, kuyobora abaturage, kubibutsa no kubafasha kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, n’ibindi bikorwa byubaka Igihugu.

Yanditswe na Anaclet Ntirushwa

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

23 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago