INKURU ZIDASANZWE

Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu Rwanda rwahamije Yvonne Idamange Iryamugwiza ibyaha yarezwe rumukatira gufungwa imyaka 15.

Idamange, w’imyaka 42, yaburanye ahakana ibyaha byose yarezwe avuga ko ari ibitekerezo bwite yemererwa n’itegekonshinga gutanga, mbere y’uko yivana mu rubanza.

Yafunzwe mu kwezi kwa kabiri aregwa; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga n’icyaha cyo gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.

Ku cyicaro cy’uru rukiko i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ibi byaha byose Idamange bimuhama.

Ubushinjacayaha bwamureze bushingiye ku byo yavugiye kuri YouTube birimo gusaba abantu kujya ku biro by’umukuru w’igihugu kwigaragambya, kuvuga ko Perezida Paul Kagame yapfuye, cyangwa ko leta icuruza jenoside.

Idamange, mbere y’urubanza mu mizi, yavuze ko ibyo yatangaje ari ibitekerezo bye bwite bishingiye ku buryo abona ibintu kandi ibyo atagomba kubiryozwa kuko byemerwa n’itegekonshinga.

Uyu munsi umucamanza yavuze ko mu byo Idamange yatangaje harimo imvugo zirengera ku ihame ryo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Mu kumuhamya ibyaha, umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko “leta yica abantu, ko igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n’umuzimu” ari inkuru zidafite isoko izwi kandi “zishobora gutera ubwoba n’intugunda muri rubanda”. 

Ku gutanga sheki itazigamiye ya 400,000Frw y’ubukode bw’inzu, urukiko rwavuze ko nubwo Idamange yavuze ko iyo sheki yaje kuyishyura kandi icyaha cyashaje, ariko ngo nta kimenyetso yabitangiye kandi icyo cyaha gisaza mu myaka itatu ikaba ngo itarashira.

Umucamanza yamuhamije ibyaha byose aregwa, amukatira gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko igihano yahawe gikwiye ku byaha yahamijwe abandi bavuga ko gikabije kuri uyu mugore w’imyaka 42.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yari yarivane mu rubanza

Ubwo urubanza mu mizi rwari rugiye gutangira, urukiko rwategetse ko ruburanishwa mu muhezo kubera bimwe mu byagombaga kuvugirwa mu rubanza bavuga ko bitari bikwiye kumvwa na rubanda.

Ibi Yvonne Idamange yarabyanze avuga ko aregwa ibyo yavugiye ku karubanda, bityo akwiye kuburanishwa rubanda ireba.

Madamu Idamange yihannye (yanze) kandi umucamanza wari ukuriye inteko yari igiye kuburanisha urubanza rwe avuga ko abogamye, bityo adakwiye kumuburanisha.

Urukiko rwanze imbogamizi zose zatanzwe na Idamange rutegeka ko urubanza ruburanishwa mu muhezo kandi rugakomeza kuyoborwa n’umucamanza uregwa yihannye.

Idamange yahise avuga ko atazigera arwitabira, nyuma aburanishwa adahari.

Uyu munsi, yahamijwe ibyaha aregwa anakatirwa nabwo ari we cyangwa abamwunganira nta n’umwe uhari.

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago