Kicukiro: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagabiye inka Umupfakazi wari ufite umugabo wamugariye ku rugamba

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu karere ka Kicukiro rwagabiye Inka y’Ubumanzi Furaha Jolie, Umupfakazi wari ufite umugabo wamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu nyuma akaza kwitaba Imana.

Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Yabaraya mu Murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro,  kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira 2021. Aho uru rubyiruko rwagabiye uyu mubyeyi watujwe mu mudugudu w’ikitegererezo mu renge wa Masaka.

Bakaba babihuje n’umunsi wo Gukunda igihugu, banazirikana Ubutwari bwaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu zatangiye kuva ku 01 Ukwakira 1990.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric, avuga ko iki gikorwa bagitekereje bagamije guha icyubahiro Ingabo z’u Rwanda zafashe iyambere mu kubohora Igihugu.

Yagize ati: “Uku ni ukwezi kutugaragariza ugukunda Igihugu kandi bigatuma buri wese agaragaza uruhare rwe kugirango Ingabo zamugariye ku rugamba,iziriho n’izitakiriho bose tubahe icyubahiro bakwiye tunabashimire.(…) Izi ngabo zitanze kugirango zibohore Igihugu twahisemo kuzigabira Inka y’Ubumanzi kugirango tubereke ko tuzirikana akazi bakoze.”

Mu byishimo yagaragaje ubwo yashyikirizwaga Inka y’Ubumanzi yagabiwe, Furaha Jolie yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda kuba ikomeje ku muba hafi, yemeza ko azatoza abana be Indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu na Leta y’u Rwanda muri rusange, iki gikorwa kinyeretse ko nzahora nzirikana gutoza abana banjye gukunda Igihugu no gukundana, kuko ntiwakunda Igihugu utakunze mu genzi wawe.. numvaga ntazongera kwishima ariko ubu ndishimye, numvishe ko nasigaye mu gihugu kiza kandi ngasigarana n’abantu beza, mbese mbonye ko umugabo wanjye atarwaniye ubusa”.

Furaha Jolie Ubwo yashyikirizwaga Inka yagabiwe n’urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu karere ka Kicukiro

Umutesi Solange Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko Uru rubyiruko rutanga ikizere kandi ko bigaragaza ko intego y’urugamba rwo kubohora Igihugu yagezweho.

Yagize ati: “Urugamba rutangira icyari kigamijwe cyane ni ukubohora Igihugu, kikabohoka imiyoborere mibi, akarengane kagacika, ibi rero biratwereka ko icyari kigamijwe twakigezeho, tukaba dushima urubyiruko rwacu kuko iyo bakoze ibikorwa nk’ibi ni ugusezeranya ubuyobozi ko Igihugu cyacu kitazasubira inyuma.”

Aha yanasabye urundi rubyiruko ruri hirya no hino kurangwa n’ibikorwa byubaka, kuko ngo u Rwanda rubatezeho ikizere cyo kubaka Igihugu.

Ubwo bagabiraga inka uyu mubyeyi,Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Kicukiro rwanatanze Sheki y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganatanu (500,000 Frws), azishyurira imiryango itishoboye yo muri uyu mudugudu Ubwisungane mu kwivuza.

Rwanatangije ukwezi k’ubukorerabushake gutangirana n’Ukwakira buri mwaka. Ukwezi bakoramo ibikorwa bitandukanye byubaka Igihugu nko; kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi mu miryango, Ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.

Mu Murenge wa Masaka ni naho hatangirijwe ukwezi k’Ubukorerabushake ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro
Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange n’Abandi bayobozi mu nzego z’Umutekano mu karere bitabiriye iki gikorwa
Hatanzwe Sheke yamafaranga ibihumbi 500 azishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye
Furaha Jolie yagabiwe Inka ihaka n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu karere ka Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *