Kamonyi: Hafashwe abantu 27 bakekwaho kwiba no guhohotera abaturage

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumeru tariki ya 3 Ukwakira bafashe abantu 27 bagize itsinda rikekwaho guhohotera no kwiba abaturage nyuma y’aho bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura.

Icyenda muri abo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kugahanahana amakuru n’abaturage.

Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

 

SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka z’itwara imitwaro bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Aba bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri aka Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

Hafashwe abantu 27 bakekwaho kwiba no guhohotera abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *