IMIKINO

CAF yahagaritse Stade ya Kigali i Nyamirambo kwakira imikino mpuzamahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuko hari ibyangombwa itujuje.

Itangazo rya CAF ryo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.

Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho bagakuraho izikoze mu bibumbano bya Sima.

Itangazo rya CAF rivuga ko “Hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga.”

Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye.

CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

 

Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yamenyesheje FERWAFA ko igomba kuyiha igihe n’uburyo izakosora ibyo yayisabye kugira ngo izabashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

U Rwanda ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzaba uwa nyuma ukiniwe i Nyamirambo mbere y’uko hongera kuvugururwa.

Undi Ikipe y’Igihugu izakina muri aya majonjora, uzakirwa na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ndetse nta wundi mukino mpuzamahanga Amavubi azakina kugeza mu mwaka utaha.

APR FC na AS Kigali ziri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation, zishobora kwakirira imikino hanze mu gihe zaguma mu marushanwa.

AS Kigali iri muri CAF Confederation Cup, izahita isezererwa niramuka inaniwe gutsindira Daring Club Motema Pembe i Kinshasa ku Cyumweru gitaha. Umukino ubanza wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, warangiye AS Kigali itsindiwe mu rugo ibitego 2-1.

Stade ya Kigali niyo yonyine u Rwanda rwari rusigaranye, yemewe na CAF, ishobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Muri Mata uyu mwaka, na bwo CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko hari ibigomba kuvugururwa cyangwa igahagarikwa. Icyo gihe, hari ibyakozwe, yongera gukomorerwa by’agateganyo muri Gicurasi.

Ni mu gihe Stade Amahoro igiye kumara imyaka itatu yarahagaritswe ndetse umushinga wo kuyivugurura ugiye kumara imyaka ibiri bivugwa ko ugiye gutangira.

CAF yahagaritse Stade ya Kigali i Nyamirambo kwakira imikino mpuzamahanga

DomaNews

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago