Umunyamakuru Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu

Umunyamakuru Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame Peter bibarutse wa kabiri, Kuri uyu wa Mbere nibwo iyi nkuru nziza yatashye mu muryango w’Aba bombi, nyuma y’amezi icyenda bari bamaze bategereje ubuheta bwabo.

Uyu mwana w’umuhungu akurikiye imfura yabo nawe w’umuhungu witwa Karl ubu ufite imyaka ine.

Sandrene Isheja, Umunyamakuru wa KISS FM yibarutse nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umugabo we yari yamutunguye amusanga muri studio amushimira ko mu gihe cyose yari atwite yaranzwe n’imbaraga n’umurava mu kazi ke.

Sandrine Isheja na Peter Kagame bamaze imyaka igera kuri itanu barushinze, kuko tariki ya 15 Nyakanga 2016 nibwo basezeranye kubana imbere y’amategeko,urukundo rwabo rushimangirwa n’imbere y’Imana n’imiryango mu Kiliziya kuwa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016.

Umunyamakuru Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame Peter bibarutse wa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *