Abantu 12 harimo n’Abapolisi bakurikiranweho ruswa

Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bakurikiranyweho kurya ruswa babeshya abantu ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Ubwo berekakwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, ntabwo bemeye ibyaha bakurikiranyweho kuko bavuga ko nta bimenyetso bibashinja beretswe.

Abapolisi bafashwe barimo umwe ufite ipeti rya CIP, batatu bafite ipeti rya IP, umwe ufite ipeti rya AIP hamwe n’abandi babiri bafite ipeti rya Sergeant.

Bafatiwe mu cyuho mu bihe bitandukanye mu turere twa Rubavu, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Gasabo, guhera ku itariki 25 kugera ku ya 27 Ukwakira 2021, ubwo muri utwo turere hakorerwagamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

N’ubwo ariko bahakana ibyo baregwa hari abatangabuhamya babashinja bavuga ko babasabye amafaranga ku buryo hari abatanze ibihumbi 350 n’uwatanze ibihumbi 500 bose bavuga ko bayatswe babwirwa ko badashobora gukora ibizamini ngo batsindire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko biba bigoye igihe cyose umuntu adatanze amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *