POLITIKE

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru batatu baherutse guhabwa inshingano nshya (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru batatu baherutse guhabwa inshingano barimo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Komiseri Wungirije muri RCS.

Indahiro z’aba bayobozi Umukuru w’Igihugu yazakiriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni ku nshuro ya mbere mu 2021 Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro mu Nteko Ishinga Amategeko kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego cyatumaga ibikorwa nk’ibi bibera muri Village Urugwiro hari abantu bake.

Izi ndahiro Umukuru w’Igihugu yakiriye none ni iza kane z’abayobozi mu ngeri zitandukanye kuva uyu mwaka watangira.

Abarahiye barimo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alex Kamuhire, wahawe izi nshingano ku wa 13 Ukwakira 2021.

Uyu mugabo w’imyaka 44 afite ubunararibonye mu rwego rw’imari n’ubugenzuzi. Yatangiye gukora ibijyanye n’ubugenzuzi mu by’imari mu myaka 18 ishize.

Kamuhire mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yari Umugenzuzi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin, aho yakoze izo nshingano mu myaka itandatu ishize.

Muri icyo gihe yakoreraga ubugenzuzi inzego za leta zirimo na Banki Nkuru y’Igihugu. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mbere yo kujya muri Minecofin.

Undi warahiye ni DCGP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Mbere yaho DCGP Muhisoni yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi Rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, Community Policing.

Assumpta Ingabire uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC na we yarahiriye inshingano nshya. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 avuye ku mwanya nk’uwo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Perezida Kagame mu ijambo rye yifurije imirimo myiza abarahiye, yibutsa ko igihugu kiri mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19 ndetse ko cyakoze ibishoboka mu kukirwanya.

Ati “Ndagira ngo nshimire abayobozi muri hano, Abanyarwanda bose uko twabyitwayemo bikaba ndetse bimaze kugaragara ko icyo cyorezo cyagabanutse, ubukana bwagabanutse. Twagize n’amahirwe tubona urukingo rwa Covid-19, umubare uragenda wiyongera w’abakingirwa. Abanyarwanda barabyitabiriye na mbere hose ntabwo bari bafite ikibazo cyo gukingirwa ahubwo bagize ikibazo cyo kubona urukingo.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bw’amahire, mu gihe kitari kera mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo. Yavuze ko urukingo ruzakorerwa mu Rwanda ruzabanza kuramira Abanyarwanda hanyuma rukomeze kuramira n’abandi Banyafurika n’ahandi.

Ati “Ntabwo bizagarukira ku rukingo rwa Covid-19, dufite n’ibindi dushobora gukora, abo bazaba bakora harimo Abanyarwanda benshi bakoranye n’abazaba badufashije kurubona no kurukora. Hari n’ibindi bakora, urukingo rushobora gukingira indwara tuzi twese ya malaria na yo ruragenda abantu barukozaho imitwe y’intoki n’indwara y’ibihaha, igituntu n’ibindi. Na byo birimo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abanyarwanda baranzwe n’imyitwarire myiza muri ibi bihe bitoroshye igera no ku rwego mpuzamahanga ku buryo abantu bashima u Rwanda uko rwitwaye.

Ati “Abenshi ndetse babona ko byavamo n’isomo ku bandi. Icya kabiri ntabwo ibyo biva ku busa, ahubwo bijyana n’imyifatire na mbere hose, uko politiki y’igihugu ihagaze, abayishyira mu bikorwa uko bakora, ugiye kureba igituma ibyo dukora uyu munsi bigera kuri urwo rwego ntabwo ari ibyakozwe uyu munsi ahubwo ni ibyakozwe nko mu myaka nka 15 ishize.”https://www.youtube.com/embed/lU02FSZKDQQPerezida Kagame ubwo yageraga ku Nteko Ishinga Amategeko, ahabereye umuhango wo kurahira kw’abayobozi

Perezida Kagame ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

DCGP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS arahirira izi nshinganoUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, ubwo yarahiriraga inshingano nshyaUmugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alex Kamuhire, yahawe izi nshingano ku wa 13 Ukwakira 2021

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru batatu baherutse guhabwa inshinganoPerezida Kagame yifurije imirimo myiza abarahiye, yibutsa ko igihugu kiri mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19

Perezida Kagame yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n’umuryango wa Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, DCGP Rose Muhisoni

Perezida Kagame yafashe ifoto ari kumwe n’umuryango w’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alex Kamuhire

Perezida Kagame n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alex Kamuhire nyuma y’umuhango wo kurahira

Amafoto: Village Urugwiro

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago