Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko bishoboka cyane ko mu bihe bya vuba hashobora gutangwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 kuri bimwe mu byiciro by’abantu.
Ngo igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bwo kuba bahangana n’iki cyorezo kigiye kumara igihe cy’imyaka ibiri cyibasiye isi.
Bimwe mu byiciro bivugwa ko bishobora guherwaho ni abantu bafite indwara zidakira ndetse n’abageze mu zabukuru kubera ko ari bo bakunze kuzahazwa na Covid-19, kuko na gahunda yo gukingira itangira ari byo byiciro byahereweho mu guhabwa urukingo mbere y’abandi bose.
Inzobere mu bijyanye no gukingira zemeza ko kuba Covid-19 ari icyorezo, kandi bakurikije uburyo inyigo zagiye zibyerekana, zemeza ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60, kuko uko umuntu akura ari ko n’ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka, cyangwa se abandi barwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA, cyangwa nk’umurwayi unywa imiti ya kanseri cyangwa izindi ndwara zituma ubudahangarwa bushobora kugabanuka.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko guhabwa urukingo rwa gatatu ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe cyose bizagaragara ko ubudahagarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.
Ati “ Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze, nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa burimo kugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu, nibiba ngombwa ko tugira abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, mu bafite indwara za karande, rwose nk’uko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana, tubashakishe kuko tubafite mu bitabo byacu, ku buryo twabatumaho bakajya ku kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa gatatu bakarubona”.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bari hejuru ya miliyoni ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze imwe barenga miliyoni enye.
Urukingo rwa gatatu rwa covid-19 ruramutse rutanzwe, u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya gatatu ku isi gitanze uru rukingo nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuko bari bamaze gusanga ubudahangarwa bw’abahawe inkingo ebyiri bwari bumaze kuva kuri 90% bukagera kuri 60%.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…