U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe n’u Bushimwa zizifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira abaturage.
Minisiteri y’ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n’ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].
Izi zije zikurikira izindi doze ibihumbi 200 u Rwanda rwakiriye muri Kanama zatanzwe n’u Bushinwa.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’urwa Johnson & Johnson.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira Covid-19 abasaga miliyoni enye bamaze gufata doze imwe y’urukingo naho abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa doze ebyiri.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…