Kagarama: Shyaka Michael watorewe kuyobora Njyanama y’Umurenge yiyemeje gushyigikira Urubyiruko mu iterambere

Mu guhererekanya Ububasha kuri  Komite y’inama njyanama nshya y’Umurenge  n’ishoje manda, abatangiye inshingano biyemeje gusigasira ibyagezweho no guhanga ibishya.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Ku biro by’Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, aho Komite y’Inama njyanama  y’uyu murenge isoje manda y’imyanka igera itanu, yahererekanyaga Ububasha na Komite nshya yatowe mu matora y’inzego z’ibanze ari kuba mu gihugu hose.

Iyi komite nshya iyobowe na Shyaka Nyarwaya Michael usanzwe ari Komiseri w’Urubyiruko muri PanAfrican Movement ishami ry’U Rwanda, yabwiye DomaNews ko  yifuza gukora ubuvugizi  ku iterambere ry’urubyiruko rwo muri uyu murenge, ariko no mu karere ka Kicukiro muri rusange.

Yagize ati: ”Urubyiruko ni abantu nkorana nabo umunsi ku munsi, ni abantu twifuza gufasha mu gukorera ubuvugizi mu iterambere, niba umuntu yarize ikoranabuhanga bishyire hamwe batubwire tubakorere ubuvugizi. Urubyiruko rwa Kagarama icyo mbasaba ni ukwishyirahamwe mu byo bize bitandukanye ariko n’utarize atwereke icyo azi gukora tuzamushyigikira. Nifuza ko abafite icyo bakora icyo aricyo cyose, icyo mbasaba ni kimwe ari Abagore cyangwa ari urubyiruko,ari abakuru tuje kugirango tubashyigikire, tuzashyigikira imishinga yadindiye ariko n’umurenge wacu tuwukorere ubuvugizi kugirango ugere ku iterambere rirambye”.

Samuel Nkurunziza (Ibumoso) wari uhagarariye Komite icyuye igihe na Shyaka Nyarwaya Michael (Iburyo) bahererekanya inyandiko zikubiyemo ibyakozwe

Samuel Nkurunziza wari uhagarariye Komite ishoje manda, avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 bagerageje gukora ibyo bari bateganyije, aha anasaba Komite ihawe izi nshingano kwegera abaturage bakumva ibyifuzo bwabo.

Ati:”Mu gihe twari tumaze muri Njyanama y’Umurenge, n’ubwo twahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, twagerageje gukora ibyo twari twapanze, n’ubwo hari ibitarangiye kubera iyo mbogamizi. Icyo dusaba Komite nshya ije kudusimbura ni ukwegera abaturage,bakumva ibyifuzo n’ibitekerezo  byabo, nyuma bagashyira mu bikorwa, bakajya inama bagendeye ku byifuzo by’abo baturage”.

Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, wari witabiriye uyu muhango, yasabye Njyanama igiye mu nshingano kuzahanga udushya.

Yagize ati: “Ndashishima Njyanama ishoje Manda, kuko abinjiye mu nshingano bafite aho binjiriye guhanga inzu no kuyizamura ntabwo ari kimwe, bafite aho binjiriye ariko barasabwa gusoza bimwe mu byagaragajwe bitashojwe ariko hari n’ibigomba guhangwa. Bafite inshingano zo guhanga udushya, ntiwakorana n’umuturage utamwereka ibintu bishya kuko nibwo abonako hari ibihinduka, nawe akagendana nabyo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yasabye Komite nshya guhanga udushya

Muri uyu muhango, hamuritswe ibikorwa byagezweho na Komite ishoje manda y’Imyaka itanu muri uyu murenge birimo; kubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, imihanda n’ibindi byari bitarasozwa Komite nshya izakomeza.

Umurenge wa Kagarama  mu karere ka Kicukiro, ukaba ugizwe n’ingo zigera mu bihumbi 3, n’abaturage barenga ibihumbi 15.

Abagize inama njyamana y’uyu murenge bakaba ari abatorewe guhagararira ibyiciro bitandukanye mu matora y’inzego z’ibanze ari kuba mu gihugu hose, bagakora ubujyamana nk’inshingano z’ubukorerabushake zidahemberwa  nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta nimero 29 yo kuwa 20 Nyakanga 2015.

Abari bagize Komite Njyanama ishoje manda bahawe ibyemezo byishimwe ku mirimo myiza bakoze
Abagize Komite zose n’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Kagarama bari bitabiriye uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *