Abanyeshuri 7700 batsinzwe ibizamini bisoza Amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bakandida 72,910 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, abagera ku 7727 batagejeje ku inota fatizo bityo batemerewe guhabwa impamyabumenyi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, amashuri nderabarezi (TTC) n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cy’ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47,638, ariko abitabiriye ibizamini bari 47,399.

Yakomeje ati “Muri abangaba biyandikishije abakandida batsinze bakaba ari 40,435 bihwanye na 85.3%. Hanyuma nk’uko imibare ibigaragaza, ubwo abasigaye batagejeje ku inota fatizo ni 14.7%.”

Yavuze ko mu mashuri nderabarezi hiyandikishije abakandida 2988, bose bakoze ibizamini.

Ati “Abatsinze ni 2980 bihwanye na 99.8%, abandi bahwanye na 0.2% bakaba aribo batagejeje ku inota fatizo.”

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22,686, ariko abakoze ibizamini ni 22,523.

Muri abangaba abatsinze ni 21,768 bihwanye na 95.7%. Abandi bahwanye na 4.3 ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr Bernard Bahati, yavuze ko inota fatizo riboneka hashingiwe ku buryo abantu batsinze amasomo atandukanye.

Yavuze ko mu bumenyi rusange no mu myuga n’ubumenyi ngiro, amanota bakoreraho ibizamini byose ari 73.

Yakomeje ati “Hanyuma uba watsinze ibizamini bya leta ni uba ufite hagati y’amanota 9-73. Ni ukuvuga ngo inota fatizo ni amanota 9, akaba ariyo make, amenshi akaba ari 73. Aho ni mu biga mu mashuri y’ubumenyi rusange n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.”

“Noneho mu biga inderabarezi ho urebye amanota yaho uko abarwa, mu by’ukuri abarwa ku 100. Ni ukuvuga ngo inota fatizo ku bana barangije amasomo ya TTC ategura abana bajya kuba abarimu ni 40. Guhera kuri 40 gusubiza hejuru, abanyeshuri bayabonye nibo batsinze bazabona impamyabumenyi zabo.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza, kubera ko iyo urebye igipimo cy’uyu mwaka kitanyuranye cyane n’imyaka yabanje.

Ati “Mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho kugabanyuka, kuko umwaka ushize igipimo cy’imitsindire cyari 89%, uyu mwaka kiba 85.3%. Bigaragara ko nubundi hano habayemo kugabanyuka, ariko urebye mu mashuri nderabarezi igipimo cy’imitsindire cyarazamutse, kuko mu mwaka wa 2019 cyari kuri 98.2% ubungubu bikaba byarabaye 99.9%, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byari 91.2% uyu mwaka bikaba ari 95.7%.”

“Bigaragara ko muri TTC na TVET byarazamutse ariko mu bumenyi rusange habayeho kugabanyuka, ariko iyo urebye imibare muri rusange ntabwo itandukanye cyane n’iy’umwaka ushize.”

Biteganywa ko abantu barase dipolome bizasaba ko biyandikisha bagasubiramo ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, bitabaye ngombwa ko bajya gusibira.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cy’ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47,638, ariko abitabiriye ibizamini bari 47,399

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *