POLITIKE

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungurije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Shri V. Muraleedharan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Advertisements

Amakuru yashyizwe hanze na Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye, Shri V. Muraleedharan kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2021, gusa ntihigeze hatangazwa ibyo baganiriyeho.

Shri V. Muraleedharan n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu rwego rw’ibiganiro bya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, iri tsinda riyobowe na Shri V. Muraleedharan ryagiranye ibiganiro n’iry’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umubano n’ubutwererane bihagaze hagati y’ibihugu byombi n’icyakorwa kugira ngo birusheho kunozwa.

U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ingufu.

Shri V. Muraleedharan n’itsinda ryari rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago