Ubwo yayoboraga ibirori byo gushimira abasoreshwa beza, Perezida Paul Kagame yavuze ku mpaka ziriho hagati ya Polisi y’Igihugu n’Abakoresha umuhanda, nyuma yaho benshi binubiye kwandikirwa ko bakabije ku muvuduko wo kutagendera ku biteganywa n’ibyapa nka km 40/h na km 30/h, yasabye ko Polisi ijya hagati umuvuduko ntube mwinshi uteza impanuka, ariko ntube na muke ubuza abantu kugera aho bagiye.
Hari hashize igihe kumbuga nkoranyambaga hagaragara impaka zumvikanye cyane ubwo Umunyamakuru wa TV Radio/One akaba n’umuyobozi wayo KNC atumvaga ibintu kimwe kuri mikoro n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, amubwira ko Polisi yandikira abantu umuvuduko ukabije kandi bari munsi ya Km 60/h, nyamara Kabera akavuga ko bitabaho ko nta we urengana, ko abagenda mu muhanda bakurikiza ibyo ibyapa biteganya.
Izi mpaka Perezida Paul Kagame na we zimwe yarazumvise ibindi abisoma mu bitangazamakuru, ndetse ubwo yashimiraga abasoze neza yazikomojeho kandi benshi bagaragaza ko byari bikenewe.
Ati “Akantu nagira ngo nzane aha, njya mbibona ku mbuga zihana amakuru (Social Media), ibyo maze kubona hanze aha, abantu bose uko baje, abanshi muri mwe mwaje mutwara imodoka umenya mwaje musora inzira yose kugera hano.
Nabonye abantu bitotomba, umuvuduko w’imodoka tugenderamo, nabonye abavuga ukuntu bahanwa, n’ibihano ibyo ngira ngo bireba Polisi ntabwo bireba RRA cyangwa na RRA umenya bakorana. Baravuga ngo nta we uhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano, uwarengeje ibilomtero nka 40km/h.
Uwo muvuduko ni nk’uwo bamwe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndakeka ko babanje gutubura amafaranga cyane kugira ngo… Ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwisnhi cyane ibivamo murabizi ariko nanone ntabwo umuvuduko wawushyira hasi ku buryo utagera aho ujya.”
Iri jambo ryakiriwe neza n’abari kuri Intare Arena bakomye amashyi y’urufaya yamaze umwanya munini.
Perezida Kagame ati “Nabwiye Abapolisi ko bagira ‘balance’ (gushyira mu gaciro).”
Yavuze ko aza gushaka ababishinzwe bakanoza ibintu uko bikwiye. Ati “Hari n’abavuga ngo nta kimenyetso kitubwira ibi, hari aho ugera bakavuga ngo ni km 50/h ariko hari icyapa, iyo kidahari ubibwirwa n’iki? Ntabwo twifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru ariko abantu na bo uko bagenda bigomba kujya mu gaciro.”
ABAYO MINANI John/Domanews.rw
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…