POLITIKE

Abasirikare bagera ku 1000 basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka bari bamazemo iminsi

Abasirikare hafi 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda Kuri uyu wa Kane basoje amahugurwa yisumbuye yo kurwanira ku butaka, yari amaze amezi atandatu abera mu Kigo cy’imyitozo y’ibanze cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Advertisements

Aya mahugurwa yiswe Advanced Infantry Training (AIT) yahabwaga abasirikare bato hamwe n’abo ku yandi mapeti.

Agamije kongera ubumenyi mu by’imirwanire yo ku butaka, kugira ngo abasirikare bazabashe kubukoresha mu gihe buzuza inshingano za RDF nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, mu izina rya Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Kazura yashimiye abarangije amahugurwa ku ntambwe bateye, umuhate n’imyitwarire myiza byabaranze.

Yanashimye ubuyobozi bw’ikigo cy’imyitozo cya Nasho  n’abarimu bakora amanywa n’ijoro baharanira kuzamura ubushobozi bw’abasirikare, ngo bavemo abayobozi n’abasirikare beza mu nshingano zitandukanye.

Ofisiye wahize abandi mu myitozo ni Sous- Lieutenant Fred Rugamba.

Yavuze ko ubumenyi bavanye muri aya masomo buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Nka ofisiye uri mu kazi, nabashije kubona ubumenyi bwisumbuye buzamfasha gukorera neza urwego mbarizwamo hamwe n’igihugu cyanjye.”

Itegeko n°10/2011 ryo ku wa 13/05/2011 rigena Inshingano, Imiterere n’ububasha by’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zifite inshingano zo kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’Igihugu; gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu gihugu.

Zishinzwe kandi gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, iby’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Biteganywa ko inyigisho za gisirikare zihoraho muri RDF, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’Ingabo muri rusange n’ubw’umusirikare ku giti cye.

Aba basirikare bahuguwe no ku kuyobora urugamba

Bahuguwe no ku gukoresha imbaraga z’umubiri

Aya mahugurwa yasojwe na Gen Jean Bosco Kazura

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago