INKURU ZIDASANZWE

France: Abimukira 27 barohamye mu mazi berekeza mu Bwongereza

Abimukira 27 barohamye mu Bufaransa ku wa Gatatu, nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abimukira berekezaga mu Bwongereza burohamye.

Advertisements

Iyi ni imwe mu mpanuka zikomeye zabereye muri ‘English Channel’ [agace k’inyanja ya Atlantique gatandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa], mu myaka ya vuba aha.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérald Darmanin, yatangaje ko abagore batanu bari mu bapfuye, babiri bakarokorwa mu gihe umwe yaburiwe irengero.

Imibare yatangajwe mbere yavugaga ko abantu 31 ari bo bapfuye ariko Minisitiri yabihakanye yemeza ko ari 27 kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe na CNN.

Iyi nzira yo mu mazi ni imwe mu zinyuramo ubwato bwinshi ku Isi aho impunzi n’abimukira bahunga imvururu n’amakimbirane, itotezwa n’ubukene mu bihugu bikennye cyangwa ibyashegeshwe n’intambara bakunda kuyihuriramo n’akaga biturutse ku bwato butabereye gutwara abagenzi n’abacuruza, abantu babereka ko babafitiye impuhwe zo kubashakira ubuhungiro n’amahirwe y’ubukungu mu Bwongereza.
Ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bikunda gukorerwa abava mu bihugu nka Irak, Afghanistan, Afurika, Aziya babajyana mu Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Uyu mwaka abarenga 25 700 banyuze muri ‘English Channel’ bajya mu Bwongereza mu bwato buto.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, batangaje ko bababajwe n’iri sanganya.

Macron yavuze ko igihugu cye kidashobora kwemera ko English Channel ihinduka imva.
Aba bayobozi bombi bemeranyijwe guhuza imbaraga mu gukumira ko abimukira bakomeza kunyura iyi nzira ariko bashinjanya ko buri gihugu kidakora ibikwiriye.


Src:CNN
ABAYO MINANI John/Domanews.rw

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago