Igihe kirageze ngo ibihugu bikorere hamwe mu kurandura ihohoterwa rikorerwa Abagore -“Perezida KAGAME”

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y’abagabo n’abasore bamwe na bamwe batagira icyo bakora mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

Iyi nama yateguwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.
Yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina byumwihariko irikorerwa abakobwa n’abagore. Ibikorwa

Ibyo kurwanya iri hohoterwa bimara iminsi 16, bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2021, umunsi wizihizwaho uburenganzira bwikiremwamuntu.

Inama yabereye i Kinshasa ifatwa nk’amateka mashya mu gukangurira ibihugu byo muri Afurika kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.
Yitabiriwe nabakuru bibihugu barimo Perezida Kagame, Nana Akufo Addo wa Ghana, Macky Sall wa Sénégal, Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN), Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko abagabo bakomeza kurebera ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore nyamara bazi ko ari bibi kandi bifite ingaruka ku iterambere.

Yagize ati:”Nta wahakana ko abagabo ari bo bahohotera abagore n’abakobwa. Abagabo bafite inshingano zidasanzwe zo kuvuga ariko no kugaragaza ibikorwa”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakwiye kwimakazwa uburyo bwo kubaka ubushobozi bwabagore binyuze mu gushyiraho amategeko n’inzego zibitaho.

Yatanze urugero ku Rwanda rwashyizeho Ikigo Isange One Stop Center gifasha kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari ibigo 40 bitanga izo serivisi mu masaha 24 buri munsi.

Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bikorere hamwe bigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yakomeje ati: “Uburinganire burenze kuba inshingano, ni uburenganzira budashobora gukurwaho. Tugomba kwiyemeza guhangana n’imyumvire mibi ikigaragara mu bahungu n’abagabo bamwe na bamwe bagifata guhohotera abagore n’abakobwa nk’ibisanzwe. Nidutahiriza umugozi umwe, tuzarandura iki kibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bikorere hamwe mu kurandura ihohoterwa rikorerwa Abagore

Iyi nama yagarutse ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashimangiye ko igihe kigeze ngo abagabo batange umusanzu wabo mu gushyira iherezo kuri iki kibazo.

Ati: “Nicyo gihe cyo kuzirikana ko gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore bidakwiye guharirwa abagore gusa, ni urugamba rwa bose.
Nishimiye kubona abakuru b’ibihugu mu bukangurambaga bwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa Abari n’Abategarugori. Hakenewe kwemeza no gushyira mu bikorwa amasezerano ya AU mu kurandura iri hohoterwa mu buryo bukwiye”

Ellen-Johnson Sirleaf yavuze ko iyi nama bizeye ko izavamo ikintu kidasanzwe ugereranyije n’izindi zabayeho mu bihe byashize.

Ati:”Turizera ko mwe bakuru b’ibihugu mwakoresha ubuyobozi bwanyu mu kuzana impinduka kandi zigashyirwa mu bikorwa. Turizera ko kuri mwe gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore mubifata nk’inzira nziza iganisha ku iterambere ry’umugabane n’icyerekezo cya 2063″.

Ibihugu by’Afurika byashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore. Aya masezerano arimo ayerekeye Uburenganzira bwa Muntu nubw’Abaturage na Raporo y’ibanze ku Masezerano y’inyongera yerekeranye n’uburenganzira bw’abagore muri Afurika (Amasezerano ya Maputo) yo muri Nyakanga 2003.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b’Ibihugu by’Afurika bitabiriye iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *