Kicukiro: Umurenge wa Kagarama watangije Siporo yihariye ya buri kwezi

Umurenge wa Kagarama wo mu karere ka Kicukiro washyizeho Siporo yihariye izajya iba buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi.

Iyi Siporo y’umwihariko y’umurenge wa Kagarama yatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, ni Siporo yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye batuye muri uyu murenge, ndetse n’abaturage bari bamaze iminsi bayiteguye.

Atangiza iyi Siporo mu murenge wa Kagarama, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yavuze ko byaba byiza n’indi mirenge ibigiyeho igatangiza iki gikorwa.

Yagize ati: “Iyi Siporo n’igikorwa cyiza gihuza abaturage, iyo bahuriye hamwe umwe amenya ko uwo badaherukanye agifite ubuzima akibasha gukora Siporo, iki n’igikorwa cy’ubuzima ariko kinarimo akazi. Ndashimira cyane ubuyobozi bw’umurenge wa Kagarama, kuko ni agashya bateguye twari tumenyereye Siporo rusange ku rwego rw’Umujyi (Car free day),iba kabiri mu kwezi tugahurira ahantu hanini ariko kuba no ku rwego rw’Umurenge abantu batangiye kwishyiriraho Siporo yihariye yubishimiye uyu murenge ariko bibaye byiza byazakomereza no mu yindi mirenge y’Akarere ka Kicukiro”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye ko n’indi mirenge yakwigira kuri Kagarama igatangiza iki gikorwa cya Siporo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagarama Uwamwiza  Marie Chantal yavuze ko iyi Siporo ari ingenzi kuko igiye kujya ihuza abaturage b’Umurenge.

Ati: “Iyi Siporo n’ingenzi kuko igiye guhuza abaturage b’umurenge wacu, twarayiteguye dukora ubukangurambaga niyompamvu abaturage bitabiriye ari benshi kuko bari barayiteguye kandi babyishimiye, twashatse ko batazajya bategereza Siporo y’Umujyi wa Kigali muri iki gihe duhanganye na COVID-19, ahubwo muri icyo gihe cyo gutegereza nabo bakabona ikibahuza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagarama Uwamwiza  Marie Chantal yijeje Abaturage ko iyi Siporo izahoraho

Shyaka Nyarwaya Michael Uhagarariye Inama njyanama y’Umurenge wa Kagarama avuga ko iyi Siporo igiye guhindura imikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko izajya ibahuza bagasabana.

Yagize ati: “ Iyi Siporo twayiteguye ku girango abaturage ba Kagarama barusheho kugira ubuzima bwiza, ikindi dukomeze gahunda ya Leta yo gukora Siporo kugeza ku murenge, bimanuke mu kagari, bigere no mu midugudu, kuko abantu iyo bakoranye Siporo babassha kuganira bakamenyana bakabasha gukora Bizinesi, gukora Politiki nzima no kugira iterambere bageraho, iki ni ukugirango abaturage ba Kagarama babashe kumenyana kuko abantu baba bari mu kazi umunsi ku munsi (…) bizatuma abaturage bamenyana n’abayobozi byihutishe gahunda yo kwereza abaturage kugirango najya kwaka serivisi agende yiyumbamo umuyobozi”.

Shyaka Nyarwaya Michael Uhagarariye Inama njyanama y’Umurenge wa Kagarama yave ko iyi Siporo igiye guhindura imikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko izajya ibahuza bagasabana

Iyi Siporo yihariye y’Umurenge wa Kagarama itangijwe ngo ige yunganira itegurwa n’Umujyi wa Kigali (Car free day) iba kabiri mu kwezi, mu gihe iyo umurenge izajya iba ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi.

Abayobozi batandukanye batuye mu murenge wa Kagarama bifatanyije na Umubobozi Nshigwabikorwa wakarere ka Kicukiro muri iyi Siporo
Bamwe mu baturage bari bishimiye Siporo yihariye bashyiriweho n’Umurenge wabo
Abaturage biganjemo n’Urubyiruko bitabiriye Siporo bateguriwe izajya iba buri kwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *