Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,baremeza ko hari ikiciro cy’imibereho myiza bamaze kugeraho kuburyo batakomeza kubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.
NDAYISABA Andrew w’imyaka 53, afite umugore n’abana 4 utuye mu mudugudu wa Akazi akagari ka Shango mu murenge wanduba, arishimira aho ageze mu iterambere akaba avuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe nibisoka yazaba atakiri mu kiciro cy’abakeneye gusindikizwa.
Ati”Narintuye mu manegeka mu kazu kenda kungwaho kubera gukora muri VUP narahavuye nyuma yo kubona amafaranga nubaka iyi nzu nziza ngura n’inka 2. Nkurikije aho navuye naho maze kugera ndumva ntakomeza gufashwa ngaharira abandi”.
Twizeyimana Jean d’Amour utuye mu mudugudu wa Kamuhoza mu kagari ka Shango nawe avuga ko amaze kwiteza imbere.
Ati” Mfite ubumuga naravuze ngo sinakomeza gusabiriza njya mudutsinda mbasha kwiteza imbere. Bangurije amafaranga ya VUP ibihumbi ijana nongera ayo nizigamye nshinga butike ubu ntacyo mbuze. Nari mu kiciro cya Mbere cy’ubudehe none ngeze ahashimishije, ndumva ntakomeza kuguma mu kiciro cya Mbere najya mu cya 2.
Umuyobozinshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline avuga ko VUP yafashije abatuye muri Gasabo gutera imbere mu buryo bugaragara.
Ati:”Turashima gahunda za VUP twazaniwe na LODA kuko zafashije abaturage kubona amafaranga,amatungo,kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere n’ibindi byatumye imibereho y’abaturage izamuka”.
Gahunda ya VUP yatekerejwe igamije kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abari mu bukene bakeneye gusindagizwa no guherekezwa kugira ngo bave mu cyiciro cy’imibereho bajye mu kisumbuyeho nkuko Bigarukwaho na GATSINZI Justin umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA.
Ati:”Ubwo VUP yajyagaho mu 2008 twari dufite abaturage bazahaye benshi, ariko ubu ubona ko abaturage bikuye mu bukene bamwe bakaba banadusaba kubacutsa kuko haraho bavuye naho bamaze kugera”
Mu myaka ibiri ishize abaturage bakennye cyane mu karere ka Gasabo bavuye ku kigereranyo cya 16% bagera kuri 4% babikesha gahunda ya VUP yafashije abaturage kwikura mu bukene.
ABAYO MINANI John/Domanews
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…