Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,baremeza ko hari ikiciro cy’imibereho myiza bamaze kugeraho kuburyo batakomeza kubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.
NDAYISABA Andrew w’imyaka 53, afite umugore n’abana 4 utuye mu mudugudu wa Akazi akagari ka Shango mu murenge wanduba, arishimira aho ageze mu iterambere akaba avuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe nibisoka yazaba atakiri mu kiciro cy’abakeneye gusindikizwa.
Ati”Narintuye mu manegeka mu kazu kenda kungwaho kubera gukora muri VUP narahavuye nyuma yo kubona amafaranga nubaka iyi nzu nziza ngura n’inka 2. Nkurikije aho navuye naho maze kugera ndumva ntakomeza gufashwa ngaharira abandi”.
Twizeyimana Jean d’Amour utuye mu mudugudu wa Kamuhoza mu kagari ka Shango nawe avuga ko amaze kwiteza imbere.
Ati” Mfite ubumuga naravuze ngo sinakomeza gusabiriza njya mudutsinda mbasha kwiteza imbere. Bangurije amafaranga ya VUP ibihumbi ijana nongera ayo nizigamye nshinga butike ubu ntacyo mbuze. Nari mu kiciro cya Mbere cy’ubudehe none ngeze ahashimishije, ndumva ntakomeza kuguma mu kiciro cya Mbere najya mu cya 2.
Umuyobozinshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline avuga ko VUP yafashije abatuye muri Gasabo gutera imbere mu buryo bugaragara.
Ati:”Turashima gahunda za VUP twazaniwe na LODA kuko zafashije abaturage kubona amafaranga,amatungo,kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere n’ibindi byatumye imibereho y’abaturage izamuka”.
Gahunda ya VUP yatekerejwe igamije kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abari mu bukene bakeneye gusindagizwa no guherekezwa kugira ngo bave mu cyiciro cy’imibereho bajye mu kisumbuyeho nkuko Bigarukwaho na GATSINZI Justin umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA.
Ati:”Ubwo VUP yajyagaho mu 2008 twari dufite abaturage bazahaye benshi, ariko ubu ubona ko abaturage bikuye mu bukene bamwe bakaba banadusaba kubacutsa kuko haraho bavuye naho bamaze kugera”
Mu myaka ibiri ishize abaturage bakennye cyane mu karere ka Gasabo bavuye ku kigereranyo cya 16% bagera kuri 4% babikesha gahunda ya VUP yafashije abaturage kwikura mu bukene.
ABAYO MINANI John/Domanews
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…