Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni afungiwe mu rugo iwe nyuma yaho inzego z’Umutekano zongeye kugota urugo rwe.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021,aho abasirikare n’abapolisi ba Uganda bazindutse bagose urugo rwa Robert Kyagulanyi usanzwe uri no mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Kugeza ubu Robert Kyagulanyi ntiyemerewe gusohoka muri uru rugo rwe ruherereye i Magere mu Murwa Mukuru, Kampala.
Byari biteganyijwe ko uyu mugabo ari buzindukire mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NUP uhataniye kuyobora Akarere ka Kayunga.
Daily Monitor yavuze ko kandi nta muntu wemerewe gusura Robert Kyagulanyi kuko na mugenzi we babana mu Nteko Ishinga Amategeko, Derrick Nyeko yabigerageje ariko inzego z’umutekano zikamubera ibamba.
Urugo rwa Robert Kyagulanyi rwaherukaga kugotwa n’abashinzwe umutekano ubwo komisiyo y’amatora muri Uganda yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ahatanyemo na Museven
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…