Ibitaramo n’utubyiniro byongeye guhagarikwa

Inama y’Abamanisitiri yize ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yemeje ko ibitaramo by’umuziki birimo; utubyiniro, na Karaoke biba bihagaritswe.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu mpinduka nke zakozwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, live bands, Karaoke bibaye bihagaritswe.

Gusa harimo ingingo itarasobanurwa neza ivuga ko Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemeza n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere.

Mu bitaramo bikomeye byari biteganyijwe kuba muri iyi minsi harimo icya Chorale de Kigali cyari kuzaba tariki 18 Ukuboza 2021.

Iki gitaramo kitabaye bwaba ari ubwa Kabiri Chorale de Kigali ifungirwaho igitaramo habura iminsi mike ngo igitaramo kibe.

Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukwakira 2021. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *