INKURU ZIDASANZWE

Kigali: Uwahinduye ibirango by’ikinyabiziga ngo atandikirwa na Camera zo mu muhanda yafashwe na Polisi

Nshimiyimana Adolphe  w’imyaka 37 yafashwe kuwa mbere tariki ya 13 Ukuboza acyekwaho guhindura ibirango by’imodoka ye agamije gukwepa amande ajyanye n’umuvuduko. Yafatiwe mu Karere Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, yafashwe nyuma yo guhindura ibirango by’umwimerere biranga imodoka ye. Yari ifite RAE 710 F ayihindura RAE 718 P ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu taliki ya 27 Ugushyingo 2021.

Nshimiyimana yeretswe itangamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko Nshimiyimana yafashwe na za Camera zo ku mihanda ubwo yarimo kugendera ku muvuduko ukabije ava mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati” Ubwo Nshimiyimana yavaga mu Karere ka Rubavu yahinduye ibirango by’imodoka ye, yari yahinduye imibare ahari 0 yahashyize 8, inyuguti ya nyuma yari F ayihindura P. Yabikoze agamije kuyobya za Camera zo ku mihanda kugira ngo adahanirwa umuvuduko ukabije.”

Imodoka yari ifite ibirango bya RAE 710F hanyuma abihindura RAE 718P

SSP Irere yakomeje avuga ko Nshimiyimana ava mu Karere ka Rubavu aje mu Mujyi wa Kigali mu nzira yandikiwe amande inshuro 10 yarenze ku muvuduko. Yakomeje agira inama abashoferi kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda bakirinda kujijisha inzego z’umutekano bagakora ibyaha.

Nshimiyimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ni mu gihe imodoka yanjyanwe ahashyirwa ibinyabiziga byafatiwe mu makosa ku Kacyiru.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere

SOURCE: RNP News

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago