Kuki AU yasabye ko ubutabazi u Rwanda rwakoresheje muri Mozambique bwakoreshwa muri Sahel?

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika basabye ko uburyo bwakoreshejwe ubwo u Rwanda rwatabaraga muri Mozambique na Centrafrique, bwakoreshwa mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahel.

Sahel ni agace kagizwe n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Majyaruguru ya Afurika no mu Burengerazuba birimo Mali, Burkina Faso, Cameroun, Mauritania, Niger, Nigeria, Senegal na Tchad.

Imyaka igiye kuba icumi aka gace kibasiwe n’imitwe y’iterabwoba yavutse mu isenyuka rya Libya ubwo Muammar Gaddafi yakurwaga ku butegetsi, ndetse n’itsindwa ry’umutwe wa IS muri Iraq na Syria aho wahise wimurira ibirindiro muri Libya n’ibihugu biyegereye

Ibi byaje byiyongera ku ntege nke z’ibihugu byo muri Sahel mu gukingira abaturage babyo dore ko uduce tumwe na tumwe nko muri Mali, Niger, na Burkina Faso nta nzego z’umutekano zihagaragara.

Hakozwe byinshi mu guhangana n’ikibazo ariko amazi asa nk’ayarenze inkombe, ingabo z’ibihugu bigize Sahel ntabwo zifite ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo zonyine.

Kugeza ubu miliyoni z’abaturage zavuye mu byabo mu gihe ibihumbi by’abandi bishwe n’ibitero bya hato na hato by’iyo mitwe. Nk’umwaka ushize wonyine, abaturage 6500 bishwe n’ibitero by’iterabwoba muri Burkina Faso, Mali na Niger mu gihe abasaga miliyoni 13.4 bahunze

Mu kiganiro abayobozi b’ibihugu birimo Senegal, Guinée Bissau, Niger n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, baherutse kugirana na RFI, bamwe muri bo bagaragaje ko hakenewe ubundi buryo bwo guhangana n’iterabwoba muri Sahel.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yavuze ko nko muri Mali hari ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSMA) ariko iyo asesenguye ubutumwa bwazo, asanga budatanga umusaruro.

Ati “Mbona ko guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kuri Sahel hadakenewe misiyo yo kubungabunga amahoro. Dukwiriye gufasha ibihugu bigatanga ingabo no kuziha ibyangombwa byose bituma zijya ku rugamba kurwana.”

Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, ntabwo ziba zemerewe kurwana keretse igihe zenderejwe.

Ibi Macky Sall asanga atari byo mu bice nka Sahel aho imitwe y’iterabwoba igaba ibitero buri munsi. Yavuze ko hakenewe ingabo zihangana n’iyo mitwe nkuko u Rwanda rwabikoze mu bihugu nka Mozambique.

Ati “U Rwanda ruri kubikora muri Mozambique hamwe n’ibindi bihugu bya SADC, Sénégal yigeze kubikora ifatanyije na CEDEAO muri Guinée Bissau na Gambia.”

Perezida Sall yavuze ko hari ubushake ku bihugu byinshi byo muri Sahel ndetse na Afurika Yunze Ubumwe, ariko ko nta bushobozi, mu gihe umuryango mpuzamahanga usa n’utabiha agaciro.

Ati “Ntabwo ijwi ryacu ryumvikana kuko turi mu mikorere mpuzamahanga ishingiye ku busumbane, ni nayo mpamvu turi guharanira ko habaho imiyoborere mpuzamahanga ishingiye ku buringanire haba mu buryo bw’amikoro.”

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ikibazo cy’iterabwoba muri Sahel gikwiriye kuba mpuzamahanga kuko nibitagenda gutyo, kizakwira Isi yose.

Ati “Hashize imyaka icumi dutakamba. Hari igihe nari ndi muri Loni marayo iminsi itanu ndi mu biganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, tuza kubyumva kimwe ko hari ikibazo muri misiyo zo kugarura amahoro za Loni.”

“Reba nko muri Mali, Minusma ikoresha asaga miliyari ebyiri z’Amadolari ku mwaka. Twabasabye miliyoni 500 z’Amadolari kugira ngo ingabo z’ibihugu byo muri Sahel zijye kurwana, ntitwayabonye […] Ibi ni iterabwoba, hakenewe ubushobozi bwisumbuyeho. Ikibazo cyatangiriye mu majyaruguru ya Mali mu 2012 ariko dore cyakwiriye hirya no hino muri Afurika.”

Mu gihe umuryango mpuzamahanga utarabona ubwihutirwe bw’iterabwoba muri Sahel, Mahamat yavuze ko hakenewe ubwitange bw’ibihugu bya Afurika, nk’ubwo u Rwanda rwagaragaje muri Mozambique na Centrafrique.

Ati “Hakenewe ko tugira icyo dukora byihuse. Hari ibihugu bifite indege, hari ibihugu bikora ibikoresho bya gisirikare, hari ibihugu bifite amafaranga . U Rwanda rwatabaye muri Centrafrique, muri Mozambique na mbere y’uko SADC ijyayo! Ni ibintu bishoboka.”

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ku bufatanye n’iz’icyo gihugu, zimaze kugarura mu maboko ya Leta uduce twari tumaze imyaka itatu twigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba. Hakurikiyeho guhiga abagize iyo mitwe mu mashyamba bahungiyemo no gusubiza abaturage mu byabo.

AU yasabye ko ubutabazi u Rwanda rwakoresheje muri Mozambique bwakoreshwa no muri Sahel

BY: Abayo Minani John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *