Gatsibo: Imiryango isaga 2500 yahawe ibiribwa na Leta nyuma yo guhura n’amapfa

Abaturage bahuye n’ikibazo cy’amapfa bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo batangiye kugezwaho ibiribwa na Leta kuko iki kibazo cyatumye bateza imyaka yabo.

Ni ibiribwa biri gutangwa na Leta y’u Rwanda aho byatangiye gutangwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza. Biri gutangwa ku miryango 2542 ibarizwa mu tugari twa Rwikiniro, Nyamatete na Munini duherereye mu Murenge wa Rwimbogo.

Mu butumwa bugufi Akarere ka Gatsibo kanyujije ku rubuga rwa Twitter kavuze ko aba baturage bari guhabwa birimo; umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.

Buti ” Ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Akarere ka Gatsibo, uyu munsi katangiye kugeza ku miryango yahuye n’amapfa bikabaviramo kuteza ibyo bahinze inkunga y’ibiribwa birimo:umuceri, ibigori n’ibishyimbo. Muri rusange imiryango igera kuri 2,542 niyo izagezwaho ubu butabazi.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gutanga ibiryo gikomeza uyu munsi ku baturage baraye batabihawe
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ubwo yahaga umuturage ibyo kurya Leta yamugeneye

Yanditswe na ABAYO Minani John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *