Kigali: Imodoka ikoze impanuka idasanzwe yinjira mu nyubako ya CHIC

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu masaha ya saba z’amanywa , imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya Kampani ya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR.

Iyo modoka yaje yinjira aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Umusekurite), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima usibye abakomeretse bikabije.

Ababonye iyo mpanuka iba barimo abapakurura ibicuruzwa baketse ko uwari utwaye iyo modoka ashobora kuba yanyweye ibiyobyabwenge, kuko urebye uburyo yaje ikinjira mu nyubako ya CHIC bigaragara ko atari ukubura feri.

Umwe mu bari muri iyo modoka yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru, mu gihe umwe mu bakora mu iduka iyo modoka yangije we yavuze ko yari asohotse, agaruka bamuhamagaye ngo aze arebe ibibaye.

Yagize ati: “Nanjye kugeza ubu byanyobeye, umuntu yampuruje ngo imodoka yinjiye aho dukorera, mpageze nsa n’utazi aho ndi”.

Iyi modoka yaje yinjira aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Umusekurite), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima
Polisi ishinzwe ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’zizndi nzego zibishinzwe bahise batangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka

Yanditswe na ABAYO MINANI John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *