Guhera kuri uyu wa mbere Utubari turatangira gufunga sambiri z’ijoro, ibirori no kwiyakira byahagaritswe

Ababwiriza mashya avuguruye yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko, guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 utubari turatangira gufunga sambiri z’ijoro.

Mu itangazo ryanyuze ku rubuga rwa twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, rinavuga ko mu mujyi wa Kigali ibirori no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru bibujijwe. Aya mabwiriza akazubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko ashobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *