Reba uburyo wakoresha ukabona icyemezo cy’uko wikingije COVID-19

Mugihe igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushishikarizwa abatuye isi yose aho murwanda abatari bakeya bamaze gufata inkingo zabo zigera kuri ebyiri ndetse n`urutsindagira inkingo (Booster) akenshi rufatwa nk`urwa 3, Ikigo cy`igihugu gishinzwe ubuzima RBC kibinyujije kurukuta rwacyo rwa Tweeter cyashyize hanze uburyo butandatu (6) ushobora kwifashisha ukabona icyemezo cy`uko wikingije.

Ubu buryo akaba ari ubu bukurikira

1.Uburyo bwa mbere: Gukoresha akanyenyeri n’urwego (Ubu buryo bukoreshwa kuri telefone iyo ariyo yose)

Uko bikorwa:

a. Kanda *114#

b. Hitamo ikinyarwanda

c. Hitamo 3 ” Kureba niba warikingije”

d. Shyiramo kode yawe y`urukingo

2. Uburyo bwa 2: Gukoresha igikoresho cy`ikoranabuhanga (Smartphone, Mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho gishobora gufungura umurongo wa interineti)

Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire /Usure urubuga rwa interineti  

b. Shyira nimero ya telefone yawe ahabugenewe udashyizeho imibare iranga igihugu (Urugero: 0788######)

c. Shyira kode yawe yo gukingirwa ahabugenewe ntantera ushyizemo. Urugero: EXC######

d. Kanda ahanditse ” Check Vaccination status ”

3. Gukoresha ikarita wahawe igihe wikingizaga (Vaccination card)

Uko bikorwa:

Erekana agakarita wahawe igihe wikingizaga, ukereke urwego rwifuza kumenyako wikingije. Tubibutseko aka gakarita kaba kerekana amakuru atandukanye arimo Amazina yawe; nimero y`ikikuranga;urukingo wafashe (Dose ya mbere; iya kabili etc..); izina ry`urukingo wafashe;Italiki wakingiriweho ndetse n’aho wakingiriwe.

4. Niba udashoboye kubona icyemezo cy`uko wakingiwe cyangwa waribagiwe kode yawe

Uko bikorwa:

A. Hamagara kuri 114 maze uhabwe ubufasha

5. Egera site y`ikingira ikwegereye maze uhabwe kode yawe

6. Reba ko wikingije ukoresheje application ya RBC (Covid App). Iyi App ikaba izatangira gukoreshwa kuwa kabili ikaba kandi izajya ifasha abantu kureba ibisubizo byabo bya Covid 19 cyangwa se ibyemezo by`uko bikingije.

Kanda hano usome ubu buryo kurukuta rwa Tweeter ya RBC

One thought on “Reba uburyo wakoresha ukabona icyemezo cy’uko wikingije COVID-19

  • December 21, 2021 at 3:03 pm
    Permalink

    Good job to domanews

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *